Dr. Nsanzimana yasobanuye ko imibu isigaye iruma abantu hakiri kare mbere y’uko bajya mu mazu cyangwa mu nzitiramibu, bityo bikaba intandaro yo kwiyongera kw’abandura Malariya mu turere tumwe nka Gasabo, Kicukiro, Gisagara, na Nyamagabe. Yagize ati: “Imibu, kubera kwirukanwa mu mazu haterwamo imiti no gukoresha inzitiramibu igihe kirekire, nayo yamenye guhindura imyitwarire kugira ngo ikomeze kororoka no kuruma abantu.”
Yagarutse ku byuho biboneka mu kwita ku bidukikije, by’umwihariko ahareka amazi, avuga ko ibyo bihinduka indiri yororerwamo imibu. Ati: “Ikintu cyose cyamara amazi, n’iyo kaba ari agafuniko k’icupa, gashobora kororokeramo imibu ibihumbi bibiri.” Minisitiri yasabye abaturage gutema ibihuru no kugenzura neza ahareka amazi hafi y’ingo zabo.
Ku rwego rw’ubuvuzi, Dr. Nsanzimana yavuze ko hari imiti mishya yo kurwanya Malariya yaje yunganira iyari isanzwe, ndetse Abajyanama b’Ubuzima bongerewe ubushobozi n’ibikoresho byo gupima no kuvura Malariya hakiri kare.
Yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje guhashya Malariya burundu bitarenze mu 2030, nyuma yo kugabanya abajyaga bayirwara ku kigero cya 89% mu myaka itanu ishize. Raporo ya RBC ya 2022/23 yerekanye ko abarwara Malariya bavuye kuri miliyoni eshanu bagera ku bihumbi 600.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko mu 2022, Malariya yanduje abantu miliyoni 249 ku Isi, ikaba yarahitanye abarenga miliyoni eshanu, cyane cyane mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara na Amerika y’Epfo.
Ibimenyetso bya Malariya birimo guhinda umuriro, gutengurwa, kubira ibyuya, iseseme no kuruka. Inzego z’ubuzima zisaba abantu kuryama mu nzitiramibu, kurwanya ibidendezi, no gutema ibihuru hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’imibu iterwa n’agakoko ka plasmodium.
