Igisirikare cy’igihugu cya Misiri cyashyizwe ku wanya wa mbere ku rutonde rw’ibihugu 20 bya mbere bikomeye cyane muri afurika mu rwego rw’umutekano.
kuri uru rutonde hariho ibihugu bibarizwa muri afurika y’iburasirazuba byinshi nka Tanzania,Kenya n’ibindi byinshi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
ku mwanya wa mbere hari iki gihugu cya Misiri cyangwa se Egypt mu gihe ku mwanya wa kabiri hari igisirikare cy’igihugu cya Algeria.
Nigeria nicyo gihugu cya gatatu gifite igisirikare gikomeye aho gikurikirwa n;igisirikare cy’igihugu cya Afurika y’epfo.
kuri uru rutonde kandi igihugu cya Ethiopia kitajya kimenywa mu bikomeye mu mutekano kiri mu byatunguranye kuko cyagaragajwe mu bihugu bitanu biza imbere aho kiri ku mwanya wa gatanu.
Angola itajya imenyerwa mu by’igigirikare muri afurika binayiha igitinyiro cyinshi muri afurika yashyizwe ku mwanya wa gatandatu aho yaje ikurikirwa na Morocco nayo ikaba ikurikiwe n’igisirikare cy’igihugu cya DR Congo.
Ibihugu nka Sudan,Libya na Kenya bikurikiranye ku myanya ya 9 n’uwa 10 aho Sudan ibanza ku mwanya wa cyenda naho Libya ikaza ku mwanya wa cumi, ibintu byatunguye benshi kubwo kuza kuri iyi myanya kw’ibi bihugu nyamara biri mu bihoramo umutekano muke.
Mu incamake ibihugu biza inyuma y’ibi kugeza ku mwanya wa 20 harimo Kenya,Chad,Mozambique,tunisia,Tanzania,Cameroon,Cote d’voire,Igihugu cya Mali, zambia na Ghana.
Ni urutonde rwa 20 bya mbere mu bifite cyangwa bikomeye mu nzego z’igisirikare cyabyo muri afurika muri uyu mwaka wa 2025.
