Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Ikoranabuhanga > MTN nicyo kigo kizwi n’abantu benshi muri afurika

MTN nicyo kigo kizwi n’abantu benshi muri afurika

Ikigo cya Kompanyi ya MTN kiri ku mwanya wa mbere mu bigo bikomeye byubatse isoko izina muri afurika muri 2025, ibi bivuzeko iki kigo aricyo kizwi n’abantu benshi kuri uyu mugabane.

Iyi sosiyete iri ku mwanya wa mbere ifite ikicaro gikuru muri afurika y’epfo imaze imyaka myinshi muri afurika ikaba iri mu bihugu birenga 20 byo kuri uyu mugabane aho iri mu bigo cyangwa kompanyi zifite agaciro kanini kuko ifite agaciro ka Miliyari eshatu hafi enye z’amadorali ya amerika mugihe ikurikirana na Vodacom nayo ikora iby’itumanaho nk’indi miyoboro yifashishwa mu guhuza abantu mu buryo bw’ikoranabuhanga nayo ikaba ifite ishami rikuru muri afurika y’epfo aha ni ku mwanya wa kabiri.

Standard Bank ni ikigo gikora mu bijyanye n’amafaranga aho kimaze kuzamura izina ryacyo kuburyo mu mwaka wa 2024 cyazamutse ku kigero cyo hejuru ya 10 ku ijana nacyo kikaba kiri muri afurika y’epfo cyo kikaba ku mwanya wa gatatu.

Nando’s ni Kompanyi ya Kane muri ibi bigo bimaze kumenyekana neza kandi cyane kurusha ibindi muri afurika cyo kikaba ikigo gihereza abantu ibijyanye n’amafunguro kikaba kimaze kuba ikimenyabose no kuyindi migabane aho ubu gihabwa agaciro ka Miliyari imwe n’igice y’amadorali.

Shoprite ni iyo muri afurika y’epfo igihugu gikungahaye ku bukungu kubera abanyemari benshi bagishinzemo kompanyi nyinshi gifite ibikorwa mu bihugu birenga 10.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *