Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Ubuzima > Mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal hatangijwe uburyo bushya bwo kuvura abafite agahinda gakabije hakoreshejwe Ketamine

Mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal hatangijwe uburyo bushya bwo kuvura abafite agahinda gakabije hakoreshejwe Ketamine

Ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal hatangijwe ku mugaragaro uburyo bushya bwo kuvura abafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, by’umwihariko agahinda gakabije, hifashishijwe umuti wa Ketamine unyuzwa mu rushinge. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaganga b’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, aho basobanuriye uko ubu buvuzi bukora.

Dr. Sendegeya Augustin, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri ibi bitaro, yasobanuye ko Ketamine isanzwe ari umuti ukoreshwa mu gutera ikinya, ariko ubu utangiye no kwifashishwa mu kuvura abantu bagize ibibazo byo mu mutwe bikomeye aho ubundi buryo busanzwe butabahaye ibisubizo byiza.

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko ubu buvuzi bwa Ketamine ari bushya ku isi, bityo u Rwanda rukaba rwafashe iya mbere mu kubukoresha kugira ngo rufashe abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yavuze ko ari ingenzi kwivuza ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe kuko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima rusange bw’umuntu.

Ubuyobozi bw’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bwatangaje ko hashize amezi atandatu batangiye gutanga Ketamine ku barwayi, aho ifasha umuntu mu buryo bwihuse ndetse no mu gihe kirekire. Uyu muti utangwa mu byiciro hagati ya bitatu na bitandatu, bitewe n’uburemere bw’ikibazo umuntu afite.

Kugeza ubu, ibi bitaro biri mu biganiro n’ibigo bitanga ubwishingizi bwo kwivuza birimo RSSB na Mutuelle de Santé, kugira ngo abakoresha ubwo bwishingizi bazabashe kwivuza hakoreshejwe ubu buryo bushya. Ibi bizafasha abaturage benshi kubona ubu buvuzi batagombye kwirengera ikiguzi cyose ku giti cyabo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *