Muhire Kevin wari usanzwe ari Kapiteni wa Rayon Sport nkuko byatangajwe n’ikipe ya Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo ibinyujije ku mbuga nkoranya mbaga zayo aho yararitse abafana bayo kuza kujya kwifatanya nabo kujya kwakira umusore w’umunyarwanda Muhire Kevin ku ikibuga cy’indege cya Juba International Airport byarangiye asesekaye muri Sudani mu igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Mu itangazo Jamus FC yashize hanze yagize iti”Turabatumiye mwese muze twakire icyamamare Muhire Kevin, umukinnyi w’umunyempano ukina mu kibuga hagati uvuye mu Rwanda. Tumwereke ko tumushyigikiye ndetse tumuhe ikaze.”
N’ibyishimo by’inshi ku abafana ba Jamus FC byo kwakira Muhire Kevin umwe mu bakinnyi bakomeye bakina hagati mu ikibuga ariko bakina basatira izamu bafasha barutahizamu, ikipe ya Jamusi FC niyo izahagararira sudani y’Epfo muri CAF Champion League, irimo kwiyuba kuburyo bukomeye kugira ngo izabashe kwitwara neza, Jamus FC umwaka ushize w’imikino yatwaye shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe.
Biravugwa ko Muhire Kevin agomba gusinya imyaka ibiri agabwa ibihumbi 80$ akajya ahabwa ibihumbi 4$ buri kwezi. amahirwe masa kuri Muhire Kevin.

Muhire Kevin yamze kugera muri Sudani y’Epfo mu ikipe ya Jamus FC




