Muhire Kevin wari usanzwe ari Kapiteni wa Rayon Sport nkuko byatangajwe n’ikipe ya Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo ibinyujije ku mbuga nkoranya mbaga zayo aho yararitse abafana bayo kuza kujya kwifatanya nabo kujya kwakira umusore w’umunyarwanda Muhire Kevin ku ikibuga cy’indege cya Juba International Airport kuri uyu wa Gatanu.
Mu itangazo Jamus FC yashize hanze yagize iti”Turabatumiye mwese muze twakire icyamamare Muhire Kevin, umukinnyi w’umunyempano ukina mu kibuga hagati uvuye mu Rwanda. Tumwereke ko tumushyigikiye ndetse tumuhe ikaze.”
Muhire kevin kugeza kuri ubungu ufite imyaka 26 yarasnzwe ari Kapiteni wa Rayon Sport gusa akaba yasoje amasezerano yarafite muri iyi kipe dore ko yari yarasinye umwaka umwe nyuma yo kwaka Rayon Sport miliyoni 40 ngo asinye imyaka ibiri nyamara bikaza kurangira asinye umwamaka umwe kuko habonetse miliyoni 26 gusa, akaba yarasnzwe ari na Kapiteni w’ikipe y’igihugu amavubi y’abakina imbere mu igihugu(CHAN).
Jamus FC yerekejemo niyo izahagararira Sudani y’Epfo mu mikino ya CAF Campion League, andi makipe uyu musore yakiniye yo hanze y’u Rwanda mbere y’uko agaruka muri Rayon Sport harimo nka El Makasa, El Dakhlia, Talaea El Gaish, Saham Club na Al-Yarmouk SC.
Muhire Kevin biteganyijwe ko agomba kugera ku ikibuga k’indege cya Juba Internaltiona Airport kuri uyu wa gatanu ku amasaha y’umugoroba akaza kwakirwa n’abafana ndetse n’abakunzi ba Jamus FC

Biteganyijwe ko Muhire Kevin agera muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa gatanu