Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Mukura Vs yatangaje ko abafana bazongera bakinjirira ku amatike bari binjiriyeho ubushize k’umukino bafitanye na Rayon Sport kuri uyu wa kabiri

Mukura Vs yatangaje ko abafana bazongera bakinjirira ku amatike bari binjiriyeho ubushize k’umukino bafitanye na Rayon Sport kuri uyu wa kabiri

Ikipe ya Mukura Vs yatangaje abafana bose bari baguze amatite ubwo bakinaga na Rayon Sport muri ½ cy’igikombe cy’amahoro ariko bikaza kurangira umukino utabashije kurangira kubera ikibazo cy’amatara bikaba ngombwa ko umukino uzasubirwamo,iyi kipe yamaze gutangaza ko abafana bazinjirira kumatike bari binjiriyeho ubushishize.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko FERWAFA ikoze iperereza igasanga mukura nta ruhare yagize mukuzima kw’aamatara bikaba ngombwa ko umukino uzakomereza ahao wari ugeze nubwo Rayon port yabanje kujurira icyi cyemezo ivuga ko nibaramuka badateye Mukura Mpaga bazikura mu irushanwa byaje kuba, k’umugoroba washize byaje kurangira FERWAFA  iteye utwatsi ubusabe bwa Rayon yemeza ko umukino ugomba gusubirwamo ugakomereza ahao wari ugeze k’umunota wa 28, ukaza ku wa Kabiri tariki 22 mata 2025 kuri sitade ya Huye ugatangira sacyenda zuzuye.

Ibi byahise bigira n’ingaruka ku imikino yo kwishyura kuko yahise ishyirwa tariki ya 30 mata 2025 akabaribwo izakinwa, bamwe bategereje niba Rayon sport ko izikura mu irushanwa cyangwa izemera gusubira I Huye gukina umukino nkuko FERWAFA ibiteganya.

Nubwo ibyo byose byatangajwe nyuma y’uko Rayon Sport yarimaze kwitwara neza I Ngoma ihakuye amanota atatu itsinze Muhazi United ibitego 2-0, nyamara Mukura bazahura yo yari yatakaje umukino kuko yatsinzwe na Kiyovu Sport ibitego 1-0 cyabonetse mu iminota yinyongera.

Ibyo byahise bituma yisubiza umwanya wa mbere n’amanota 50 mugihe irindiriye ko APR FC ikina umukino wayo na Entencell, yatakaza Rayon Sport ikisubiza umwanya wa mbere, nyuma y’ukino Wasilli yatangaje ko ibyo kuba APR FC yarafashe umwanya wa mbere bari barabipanze kuko igomba kuwuvaho vuba bidatinze, ariko ibi byafashwe nko kwiminjiramo akanyabugabo kuko nawe arabizi ko APR FC  iyo yafashe itashya irekura uko yiboneye.

Nugutegereza tukareba uko ano makipe azitwara mu imikono irimbere niba Rayon Sport izegukana byira igikombe cyimwe mubyo ihatanira dore ko byose ikibifiteho uburenganzira busesuye cyangwa APR FC  byosese izabyitwarira nukubihanga amaso mu iminsi irimbere.

Mukura yatangaje ko abafana batazongera kwishyura k’umukino bafitanye na Rayon Sport

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *