Murandasi cyangwa interineti nicyo gikoresho cya mbere kiza ku isonga mu bihuza imbaga y’abantu benshi ku isi yose aho iyi murandasi ikoreshwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ziganirirwaho n’izikoreshwa n’abashabitsi.
Kuri ubu mu mwaka wa 2025 abantu benshi bahanze amaso ahazaza binyuze mu iyoroshywa ry’imirimo rituruka kuri murandasi aho abantu basigaye bakura ibicuruzwa cg bagafata amasomo bakoresheje interineti.
Ngibi ibihugu bya mbere muri afurika bifite abakoresha murandasi benshi muri 2025 biyobowe na Nigeria.
Nigeria: iki gihugu ninacyo gifite abaturage benshi kuri uyu mugabane wa afurika aho kiri ku mubare w’abagera kuri Miliyoni 107 bakoresha interineti bakoresha imbuga nkoranyambaga nyinshi nka YouTube TikTok iri ku zisigaye ziri kuzamura itangazamakuru ryo muri iki gihugu.
Misiri: nicyo cya kabiri cyo gifite abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Whatsapp na Facebook ku bwinshi dore ko murandasi yaho ikoreshwa n’abarenga Miliyoni 96 barimo urubyiruko ruyifashisha mu byerekeye uburezi.
Ikindi gihugu ni Afurika y’epfo yo ifie abakoresha murandasi bagera kuri Miliyoni 50 cyane mu mijyi ya Johannesburg aha Kandi murandasi ikoreshwa cyane mu iby’ubucuruzi.
Algeria niyo ya Kane ku bagera kuri Miliyoni 36 bakoresha murandasi biganjemo abayikoreshereza ku mbuga zirimo YouTube,TikTok ziri kwinjiriza agatubutse benshi.
Maroke cyangwa se Morocco iri hafi y’imibare ya Algeria kuko yo ibarirwamo abagera kuri Miliyoni 35 bisa naho ubuzima bwabo bwa buri munsi bushingiye kuri murandasi bakoresha mu mirimo myinshi.
