Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Museveni Asaba Afurika Gushyira Imbaraga mugukoresha umuriro Uhendutse kandi Utangiza Ibidukikije

Museveni Asaba Afurika Gushyira Imbaraga mugukoresha umuriro Uhendutse kandi Utangiza Ibidukikije

Entebbe, Uganda – Perezida wa Uganda, Nyakubahwa Yoweri Kaguta Museveni, yasabye ibihugu bya Afurika gufata iya mbere mu gukwirakwiza umuriro mwinshi kandi uhendutse, utangiza ibidukikije, nk’inzira yo kurengera ibidukikije no gukemura ibibazo by’iterambere rirambye.

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri ubwo yagezaga ijambo ku banyeshuri ba Senior Course 46 baturutse ku Ishuri rikuru ry’Amahugurwa y’Ingabo za Ghana (Ghana Armed Forces Command and Staff College – GAFCSC), bari mu rugendoshuri rw’iminsi irindwi rugamije kwiga ku ihindagurika ry’ibihe, kurengera ibidukikije, umutekano n’iterambere.

Bamwe mubanyeshuri baturutse muri Ghana Armed Forces Command hamwe n’abayobozi bishuri bigamo

Mu ijambo rye, Museveni yagaragaje ko gukoresha inkwi n’amakara bikomeje gutuma ibiti byatemwa ku muvuduko ukabije, bikagira uruhare mu guhungabanya ikirere ndetse no kugabanya ingano y’amazi ajya mu migezi minini nka Nil.

Perezida Museveni yagize ati: “Niba dushaka kurengera ibidukikije, tugomba gukemura ikibazo cy’ifumbire n’ingufu. Umuriro uva ku mashanyarazi niwo muti wizewe kandi udatuma abaturage bashaka inkwi”

Yongeyeho ko guha abaturage amashanyarazi ahendutse ari ingenzi mu gutuma batirukira ibikoresho byangiza ibidukikije, anenga bamwe mu bikorera bashora mu ngufu baharanira inyungu zihuse aho guteza imbere abaturage.

yakomeje avuga ko:“Ubushobozi bwo gukora umuriro buhari, ariko ni ngombwa ko uboneka ku giciro kiri hasi, cyane cyane ku nganda. Kilowatt-hour ntikwiye kurenza amadolari atanu y’Amerika ku ruganda,”

Gusimbura Ubuhinzi bwo Kwirwanaho n’Inganda

Museveni yanenze uburyo abaturage benshi muri Afurika baba ku butaka butoya kandi bose bakora ubuhinzi bwo kwirwanaho, avuga ko ibyo ari ubushomeri butagaragara.

Yavuze ko: “Muri Amerika, abahinzi ni 2% gusa by’abaturage bose. Ariko hano, usanga imiryango yose ibaho ku murima muto. Tugomba guhindura uko dutekereza tukagana inganda n’iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari,”

Yatanze urugero rw’uko gutunganya ibicuruzwa imbere mu gihugu bifasha kurushaho kubibyaza inyungu:

“Iyo wohereje coton itatunganyijwe, winjiza $1 ku kilo. Ariko iyo uyinyujije mu byiciro bitandukanye kugeza ibaye imyenda, ushobora kubona $14 ku kilo. Ibyo ni byo byongera akazi n’agaciro k’ibyo dukora.”

Pan-Africanism n’Amasoko Rusange

Mu gusoza, Perezida Museveni yibukije uruhare rw’imikoranire y’ibihugu bya Afurika (pan-Africanism) mu guteza imbere ubucuruzi n’iterambere.

“Afurika ntabwo izatera imbere ishingiye ku mfashanyo y’amahanga. Dukeneye isoko rinini hagati yacu. Niba Banyankore bakora amata, ntibashobora kugurishanya hagati yabo gusa ngo batere imbere. Bakeneye amasoko ya Uganda yose, Afurika y’Iburasirazuba, ndetse n’ay’uyu mugabane wose.”

Yanasabye ko ibibazo bya politiki muri Afurika y’Iburengerazuba bidakwiye kuba intandaro yo gufunga imipaka n’isoko rusange, asaba ko ubufatanye bwa Afurika bwubahirizwa nk’inkingi y’iterambere ry’uyu mugabane.

Impanuro ku Bato

Brig. Gen. Saad Katemba uyobora gahunda y’amahugurwa n’inyigisho muri UPDF, yavuze ko urwo rugendo rugamije gufasha abayobozi b’ejo hazaza kumenya uburyo bwo guhuza kurengera ibidukikije n’umutekano n’iterambere ry’inganda.

Maj. John Otoo, uhagarariye itsinda ryaturutse muri Ghana, yashimiye Perezida Museveni ku bunararibonye yabasangije, avuga ko bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize ku rwego rw’igihugu cyabo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *