Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko yirukanye Ronen Bar wari umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bw’Imbere mu Gihugu. Ibiro bye byasohoye itangazo rivuga ko ibijyanye n’iyirukanwa bye byarangiye, hasigaye gusa kubishyikiriza Guverinoma.
Netanyahu yagaragaye mu mashusho avuga ko Ronen Bar atakiri umuntu wo kwizerwa. Ku rundi ruhande, Bar na we yanenze Netanyahu, avuga ko asa n’uwitiranya inshingano z’urwego rw’ubutasi, akarufata nk’urukora mu nyungu ze bwite aho gukorera rubanda. Yavuze ko kwemera uko kuri byaba ari ukwica amahame agenga uru rwego, ari narwo rufite uruhare runini mu mutekano w’imbere mu gihugu.
Abasesenguzi bavuga ko aya makimbirane yaturutse ku kunanirwa kwa Ronen Bar mu gukumira ibitero by’umutwe wa Hamas byo ku wa 7 Ukwakira 2023. Biravugwa ko urwego yari ayoboye rutashoboye gutanga amakuru ku gihe, bigatuma ibyo bitero bidakumirwa.
Gusa, Ronen Bar avuga ko iyirukanwa rye rifitanye isano n’impamvu za politiki aho kuba ibibazo bya serivisi.