Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Nicki Minaj yanditse amateka kuri Spotify

Nicki Minaj yanditse amateka kuri Spotify

Umuraperikazi w’umunyamerika Onika Tanya Maraj umenyerewe ku mazina ya Nicki minaj mu muziki yaciye agahigo kuri Spotify abikesha indirimbo ze zigera kuri 7.

Nicki Minaj yabaye umuhanzikazi wa mbere ku isi ukora injyana ya Rap wamaze kugera ku gahigo ko kuzuza indirimbo zumviswe inshuro Miliyari Ku rubuga rucuruzwaho indirimbo rwa Spotify.

Izo ndirimbo zamufashije kugera kuri ako gahigo ni iyitwa Tusa,side to side,bang bang,Starships,Swala,Beauty and a beat na Super bass aho zose ubu Zimaze kugira umubare Miliyari zagiye zirebwa imwe ku yindi.

Reka turebe uko izi ndirimbo zarebwe ku rubuga rwa youtube rumwe mu mbuga zimenyereweho kugaragaza imibare y’abareba ibihangano bishyirwaho.

  • Kugeza None Umuhanzikazi Nicki Minaj shene ye ya youtube ikurikirwa n’abantu Miliyoni 27.5, mugihe indirimbo ye yarebwe n’abantu benshi kuri uru rubuga ari iyitwa Anaconda imaze kurebwa n’abantu Miliyari 1.1.
  • Tusa Yarebwe n’abantu Miliyari 1.5 kuri Shene iriho ya Karol G bayikoranye
  • side to side yarebwe n’abantu Miliyari 2.3 kuri shene ya Ariana Grande bayihuriyemo
  • Bang bang yarebwe n’abantu Miliyari 2 kuri Shene ya Jessie J bayikoranye
  • Starship yo yarebwe n’abantu bagera kuri Miliyoni 491
  • Swalla yarebwe n’abagera kuri Miliyari 1.8 kuri Shene ya Jason derulo bayikoranye
  • Beauty and a beat yarebwe n’abagera kuri Miliyari 1.1 iri kuri shene ya Justin bieber bayihuriyemo
  • Super bass yo yarebwe yarebwe n’abantu Miliyari 1 kuri Shene ye

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *