Umukinnyi wa Filime Nsabimana Eric umaze kwamamara nka Dogiteri Nsabi n’umuhanzi Papa cyangwe bifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

mu buryo bw’amajwi, aba bombi batambukije ubutumwa bwabo muri ibi bihe banagira icyo basaba abanyarwanda byumwihariko urubyiruko.
Nsabimana eric(Dogiteri Nsabi) yagize ati ” Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,Nifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe”.
“muri iki gihe hari abapfobya ndetse bagahakana Jenoside yakorewe abatutsi, Ndasaba urubyiruko by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga kudaceceka, Twese muze duhashye ingengabitekerezo. Twibuke Twiyubaka”.
Ni Mugihe kandi Papa cyangwe nawe yagize ati “ muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi nifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe, muri iki gihe hari abapfobya ndetse bahakana Jenoside yakorewe abatutsi, Ndasaba urubyiruko by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranambaga kudaceceka, twese muze duhashye ingengabitekerezo, Twibuke Twiyubaka”.
