Umunyezamu w’ikipe y’Igihu Amavubi Ntwari Fiacre usanzwe ari umuzamu wa Kaizer Chief yo muri Africa y’epfo ashobora kwerekeza muri Ynaga SC yo muri Tanzania.
Nyuma y’uko Ntwari Fiacre ageze muri Kaizer Chiefs mu mwaka ushize w’imikino avuye mu muri TX Galaxy agauzwe amafaranaga agera kuri Miliyoni 400 Frw, yageze muri iyi kipe aguzwe nk’umuzamu wa mbere gusa haciyemo iminsi micye uyu musore yaje kudahirwa atakaza umwanya ubanzamo mu ikipe ndetse no konjyera kugaragara muri 18 babanza bakoreshwa k’umukino.
Ibi nibyo baytumye uyu musore atangira gutekereza kuba yasohoka muri iyi kipe akaba yareba ahandi yerekeza n’ubwo agifite amasezerano, uyu mukinyi bigendanye n’uko ikipe itamushaka ndetse byahise biba ngombwa batangira ibiganiro byo kuba batandukana, mu minsi yashize yagaragaje ibimenyetso bias n’aho byarangiye yamaze gutandukana naKaizer Cheifs akaba arimo gushakaaho yakwerekeza.
Kugeza ubungu amakuru ahari aravuga ko Ikipe ya Yanga SC yamaze yamaze kubaza muri Kaizer Chiefs uko ibya ntwari bimeze kugira ngo ibe yamugura cyangwa bitashoboka baka byamutizwa akaza kubafasha.
Uyu musore kandi andi makuru aramwerekeza mu cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa akaba ariho ashobora kwererekeza n’ubwo hagiye havugwa n’andi makuru amwerekeza mu bindi bihugu byo k’umugabane w’iburayi.
Kugeza ubungu nta makuru afatika ahari yahoo uyu musore agomba kwerekeza gusa igihari n’uko agomba gusohoka muri Kaizer Chiefs akaba yashaka ahandi yerekeza kuko ino kipe yagaragaje ko itakimukeneye mubihe bitandukanye.
Ntwari Fiacre n’umunyezamu mpuzamahanga usanzwe ari nawe muzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi aho yagiye aca mu makipe agiye atandukanye yiganjemo aya hano mu Rwanda harimo AS Kigali, APR FC ndetse na Marine FC.

Yanga SC yagiye kubaza ibya Ntwari Fiacre muri Kaizer Chiefs Kugira ngi ibe yamugura cyanwa imutizwe