Afurika y’epfo iri mu bihugu bya mbere bifite inganda zikomeye muri afurika iri kwibazwaho cyane kubera uburyo kiri mu bihugu bikomeye byigwijeho ibikorerwa mu inganda nyamara kikaba kiri kuza ku rutonde rw’ibitumiza ibintu byinshi mu mahanga.
Ibi bisobanuye ko ubukungu bw’iki gihugu nabwo budahagije kuko bugishingira ku inyunganizi nyinshi yo mu biva hanze yacyo.
Ni ibi bihugu biri imbere mu kugira ubwinshi bw’ibibitumizwa mu mahanga
Marocco niyo iza ku mwanya wa Gatanu ikaba ifite ibituruka mu mahanga byinjira muri iki gihugu bibarirwa ku gaciro ka Miliyari 30 z’amadorali ku mwaka byiganjemo ibinyabiziga,byoherezwa mo biva mu bihugu nka Espagne,ubushinwa n’ibindi.
Algeria iri ku mwanya wa kane aho yo yinjiza mu gihugu ibifite agaciro kagera kuri Miliyari 35 mu madorali birimo ibikoresho byo mu nganda,ibiribwa n’ibindi byinshi.
Nigeria nayo iri mu bihugu bya mbere bifite inganda nyinshi zagutse iri ku mwanya wa Gatatu aho ibarirwa kuri Miliyari 40 na 43 z’amadorali ku byoherezwa mo biturutse mu mahanga yiganjemo ibihugu byo mu burayi dore ko mu mwaka wa 2024 yari yakoresheje agera kuri Miliyari 42 yose z’amadorali.
Misiri cyangwa Egypt ikunda kubona ibikomoka kuri peteroli n’ingano bitumijwe mu bihugu byo mu abarabu no mu burayi ishyirwa kuri uyu mwanya wa kabiri aho ikoresha ari hagati ya Miliyari 50 na 55 z’amadorali.
Igihugu kiza imbere ni Afurika y’epfo yo ikomora byinshi mu bihugu nka Amerika,ubushsinwa n’ibindi bikorana mu bucuruzi bivugwa ko ikoresha ari hagati ya Miliyari 90 na 110 z’amadorali mu bicuruzwa birimo iby’ikoranabuhanga.
