Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Ubukungu > Nyagatare: Nubwo igiciro cy’amata cyiyongereye, Aborozi baracyahomba.

Nyagatare: Nubwo igiciro cy’amata cyiyongereye, Aborozi baracyahomba.

Bamwe mu bayobozi bashizwe inka muri Nyagatare barifuza cyane ko amata yashyirwa kugiciro cyingan na 500 frw kuri litiro, kuko guhabwa 400frw ari macye bagereranyije nibyo bashora ku inka bazishakira amafunguro.

Bamwe mu Borozi ba Nyagatare bavugako muri ikigihe bitoroshye ko ushobora kunguka, bitewe nuko inka zigaburirwa, Ningufu umuntu akoresha azishakira ibizitunga. ku inkuru dukesha Kigali to day, bivugwako abaturage ba borozi bahombye cyane.

Umworozi mu kagari ka Ndama, Umudugudu wa Akayange, Kashugera Faustin, yavuze ko nubwo igiciro cy’amata kiyongereye kikava kuri 320 frw kikajya kuri 400frw, abona amafaranga akiri macye cyane kandi ko ntanyungu babona. Akomeza agira ati” Ntago iki giciro cyiriho na cyishimira kuko burigihe nkora mpomba, na bamwe mu borozi barabizi uretse gukunda igihugu ntabwo Umukuru w’Igihugu yaduha uruganda rukora amata y’ifu ngo turebe,nta wundi muntu uzaza kubikora(korora)”.

Bamwe mu borozi bavugako mu rwego rwo kudakorera mu igihombo bahisemo kugaburira inka ubwatsi gusa gusa nanone bikagabanya umukamo.

Bakomeza batakamba ko umukamo wabo wa kwitabwaho, doreko amata ari ingenzi cyane ku muntu wese uba kurino si, basaba igihugu ko cyakongera amafaranga, kugirango bigabanye igihombo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *