Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Nyuma y’igihe ahawe Imirimo mishya Inesi Agiye Guhurira na MCKenna mu kiganiro kimwe

Nyuma y’igihe ahawe Imirimo mishya Inesi Agiye Guhurira na MCKenna mu kiganiro kimwe

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, niho urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru(RBA) rwashyize abayobozi bashya mu myanya itandukanye.

Mubahawe imirimo mishya, harimo n’umunyamakuru INESI Ghislaine wakoraga Kuri Radiyo yigenga ya KT Radio yahawe inshingano Nshya muri RBA nk’umuyobozi wungirije wa Radiyo za RBA.

Kuri uyu wa 19 mutarama 2025 abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko agiye kujya anakora ikiganiro cyitwa MagicDrive Kuri MagicFM, Ni ikiganiro azajya ahuriramo na Makenna wari usanzwe akora kuri iyo Radiyo(MagicFM).

INESI Ghislaine yakoze igihe kinini Kuri Radiyo ya KT Radio mubiganiro bitandukanye nka KT Parade, kimwe mu biganiro byakundwaga Kuri iyo Radiyo.

INESI yahawe inshingano Nshya kuwa 5 ugushyingo 2024 kimwe n’abandi banyamakuru batandukanye bahinduriwe imirimo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *