Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo, abakinnyi b’ikipe y’Igihugu Amavubi, Omborenga Fitina usanzwe ukinira Rayon Sport na Yunusu Watara Nshimiyimana, ukinira APR FC ,bababajwe no kubura umubyeyi wabo(papa)witabye Imana i Huye.
Aba bakinnyi bombi bakiniraga Amavubi bagize ibyago bamenye iyi nkuru mbi ubwo bari bavuye myitozo y’ikipe y’igihugu amavubi. Uyu mubyeyi witahiye yari asanzwe afitanye amateka akomeye n’umupira w’amaguru, kuko uretse Fitina na Yunusu, abandi bana be, Yamini Salumu na Sibomana Abuba, na bo bagize uruhare mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda kuko banakiniye ikipe y’igihugu amavubi. Sibomana Abuba, ubu wungirije umutoza mukuru wa Gorilla FC, yigeze gukinira ikipe y’Igihugu nk’uko n’abavandimwe be babikoze.
Mu rwego rwo kubaha no guha icyubahiro umubyeyi wabo, Omborenga na Yunusu bahawe uruhushya rwo kujya guherekeza se mu rugendo rwa nyuma aho bari batuye I Huye.Imana imwakire mubayo kandi twihanganishije bano basore babairi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ikipe y’Igihugu Amavubi ikomeje imyiteguro y’umukino uzayihuza na Nigeria ku wa Gatanu muri Stade Amahoro. Abakinnyi batandukanye bamaze kwitabira umwiherero w’ikipe, barimo Rafael York na Mugisha Bonheur, batangiye imyitozo hamwe na bagenzi babo. Gusa Mutsinzi ange na Nshuti Innocent nibo bazagera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu nyuma y’abandi kuko bazahagera ku munsi wo 3 mbere y’iminsi 2 y’uko umukino uba.
Abandi bakinnyi bari gukora imyitozo neza usibye ibyo byago ubundi umwuka ni mwiza mu ikipe y’igihugu abakinnyi bakina hanze bari kugenda bagera muri cump,abanda ntibarahagera,nutegereza tukareba uko bizagenda aba basore niba bazagaruka mu ikipe y’igihugu ndetse nuburyo bwo kubafata mu mugongo,biraza gusaba imbaraga nyinshi kuko iyi nkuru mbi ishobora kugira ibyo ihungabanya mu mavubi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere amavubi yakoze imyitozo ngororamubiri n’ibongerera ingufu, ku mugoroba bakomereje mu myitozo isanzwe yo mu kibuga.
Ni nyuma y’amezi ane, Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ igiye gusubira mu kibuga aho izahera kuri Nigeria yaherukaga gutsinda ibitego 2-1 mu mukino wasoje urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.
Ku Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe, ni bwo Amavubi yatangiye kwitegura Nigeria na Lesotho mu mikino y’Umunsi wa Gatanu n’uwa Gatandatu yo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Mu Ikipe y’Igihugu yahamagawe n’Umunya-Algeria Adel Amrouche wungirijwe na Nshimiyimana Eric n’Umudagekazi Dr. Carolin Braun

Omborenga Fitina na Yunusu Watara Bari mu gahinda ko kubura Umubyeyi Wabo

Rafael York yamaze kugera muri cump

Mugisha boneheur yageze muri cump yakoze imyitozo

samuel Gerete nawe yakoze imyitozo

umutoza mukuru Adel Amrouche

