Kenya Ishaka Kuba Igicumbi cya Grammy Awards Africa

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko igihugu cye cyashoye miliyoni 500 z’Amashilingi ya Kenya (arenga miliyari 5 Frw) mu rugamba rwo kwakira ibirori bya mbere bya Grammy Awards Africa. Intego nyamukuru ni uguteza imbere ubuhanzi, guteza imbere ubukungu bushingiye ku muco, no guhindura Kenya igicumbi cy’imyidagaduro muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga. Iyi gahunda […]

Read More

Gicumbi: Abagabo Barindwi Batawe muri Yombi Bakekwaho Gusambanya Abana

Mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi, abagabo barindwi bamaze gutabwa muri yombi mu byumweru bibiri bishize, bakekwaho gusambanya abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka y’ubukure. Iki kibazo cyagaragajwe mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, bufashijwe cyane n’umuryango ARCT Ruhuka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti, Bangirana Jean Marie Vianney, yemeje amakuru […]

Read More

Apôtre Dr. Gitwaza yagarutse ku nshingano z’Abayobozi b’Amatorero n’imico igomba kuranga abaramyi

Apôtre Dr. Paul Gitwaza, uyobora Zion Temple Celebration Center/Authentic World Ministries, yagaragaje ikibazo cy’intambara ishingiye ku gushaka icyubahiro hagati y’abayobozi b’amadini mu Rwanda, avuga ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bakirisitu. Ibi yabivuze mu cyigisho yatangiye muri Australia tariki 8 Ukuboza 2024, mu giterane yise Divine Provision. Yagize icyo avuga ku nshingano z’abayobozi b’amatorero, anenga […]

Read More

Inkongi yibasiye ishuri rya GS Runyombyi: Aho byahereye n’uburyo abanyeshuri bafashijwe

Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024, inkongi y’umuriro yibasiye ishuri GS Runyombyi riherereye mu Karere ka Nyaruguru, yibasira dortoir iraramo abakobwa. Umuriro watangiye ahagana saa moya na 45 z’ijoro (19h45), abanyeshuri bavuye gusubiramo amasomo bitegura gufata ifunguro rya nimugoroba. Umuturage witwa Cynthia Kanyana wari mu cyumba aho inkongi yatangiriye, yatangaje ko yumvise ibintu […]

Read More

Imiryango IBUKA, AERG, na GAERG-AHEZA yahujwe mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byayo byo kwibuka no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ku wa 8 Ukuboza 2024, hafashwe icyemezo cyo kwihuza kw’imiryango IBUKA, AERG, na GAERG-AHEZA, bigamije kongera imbaraga mu bikorwa byo kwibuka, gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kwimakaza ubutabera. Dr. Gakwenzire Philbert, Perezida wa IBUKA ivuguruye, yavuze ko iki gitekerezo kimaze igihe gitekerezwaho, kigamije guhuriza hamwe ibikorwa bisanzwe bifitanye isano, nko gufasha abarokotse […]

Read More

Katederali ya Notre-Dame yafunguwe ku mugaragaro nyuma y’imyaka itanu yo kuvugururwa

Katederali ya Notre-Dame yafunguwe ku mugaragaro nyuma y’imyaka itanu yo kuvugururwa Ku wa 7 Ukuboza 2024, Katederali ya Notre-Dame yo mu Mujyi wa Paris yongeye gufungurwa ku mugaragaro nyuma yo kumara imyaka itanu ivugururwa kubera inkongi yayibasiriye muri Mata 2019. Iyi nyubako, izwi cyane ku buryo bwubatswe mu murongo wa gotike, yongeye kwakira abakristu n’abashyitsi […]

Read More

Bruce Melodie yatumiye abakunzi mu gitaramo cyo kuganura album ye nshya yise“Colorful Generation”

Umuhanzi Bruce Melodie yateguye igitaramo cyihariye cyo kuganura album ye nshya yise “Colorful Generation”, aho abazitabira bose basabwe kuzaza bambaye imyenda y’umukara. Iki gitaramo kizakira abantu 500 bonyine, aho amatike yo kwinjira ari ku giciro cya 20,000 Frw ku myanya isanzwe na 40,000 Frw ku myanya y’icyubahiro mu gihe azagurirwa mbere y’umunsi nyirizina. Ku muryango, […]

Read More

Abahinzi b’umuceri bo muri Koperative ya Muvumba P8 Rice Growers biteze umusaruro mwiza mu gihembwe cya A 2025

Abahinzi b’umuceri bo muri Koperative ya Muvumba P8(Perimetre Eight) Rice Growers, bakorera mu kibaya cy’Umuvumba mu Mirenge ya Tabagwe na Rwempasha yo mu Karere ka Nyagatare, batangaje ko biteze umusaruro mwiza mu gihembwe cy’ihinga cya A 2025. Ibi babivuze nyuma yo gukemurirwa ikibazo cy’ubutaka butakoreshwaga bwari bwarabaye indiri y’ibyonnyi, bikabagiraho ingaruka ku mirima yabo. Ikibaya […]

Read More

Icyambu cya Nyamyumba cyatashywe ku mugaragaro, gifite intego yo kwagura ubuhahirane hagati y’u Rwanda na RDC

Ku wa 6 Ukuboza 2024, icyambu cya Nyamyumba mu Karere ka Rubavu cyatashywe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Gasore Jimmy, ahamya ko cyitezweho gufasha mu kwagura ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iki cyambu, kiri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Nyamyumba, cyubatswe ku nkunga y’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, harimo […]

Read More

Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko kwegura kw’abayobozi bitagaragaza ikibazo, ahubwo ari ikimenyetso cy’imyumvire yateye imbere

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasobanuye ko kwegura kw’abayobozi bitagaragaza ikibazo, ahubwo ari ikimenyetso cy’imyumvire yateye imbere Ku wa 6 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko kwegura kw’abayobozi ku bushake atari ikibazo ahubwo bigaragaza uburyo umuyobozi aba azi inshingano ze. Yavuze ko iyo umuyobozi abona atakibasha kugera ku ntego yari yahawe, aba […]

Read More