Kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare 2025, ikipe ya APR FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu mukino wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium. Uyu mukino wari ukomeye cyane kuko amakipe yombi yashakaga kubona intsinzi hakiri kare kugira ngo yizere kugera muri 1/2 cy’irangiza.
Gasogi United ni yo yari yakiriye umukino, aho abakinnyi bayo binjiye mu kibuga bambaye imipira yanditseho nimero 26, mu rwego rwo kwifatanya na Assouman Doumbia, Umunya-Mali wavunitse mu mukino Gasogi United yakinnye na Muhanga FC. Uyu mukinnyi ntazasubira mu kibuga kugeza umwaka w’imikino urangiye.
Umukino wari utarashyuha neza, kuko ku segonda rya 42, Niyibizi Ramadhan yatsindiye APR FC igitego cya mbere, nyuma yo gutera ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina. Iki gitego cyahaye APR FC amahirwe yo gukina ifite icyizere, mu gihe Gasogi United yatangiye gushakisha uko yakwishyura,birumvikana imibare y’umutoza yahise ipfa hakirikare.
Ku munota wa 28, Alioum Souane wa APR FC yakoze ikosa ryo guhagarara nabi, bituma Alioune Mbaye wa Gasogi United amucika, aha umupira Mugisha Joseph. Gusa, myugariro wa APR FC, Niyigena Clément, yahise atambika umupira awushyira muri koruneri, bituma Gasogi united ibura amahirwe yo ku ishyura.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Niyibizi Ramadhan, wari wakoze akazi gakomeye, yagize ikibazo cy’imvune bituma umutoza Darko Nović amukuramo, ashyiramo Mugisha Gilbert ku munota wa 43.
Mu minota mike yakurikiyeho, APR FC yabonye amahirwe akomeye yo gutsinda igitego cya kabiri. Djibril Ouattara yateye Coup franc ikomeye, ariko umupira ugakubita umutambiko w’izamu, umunyezamu wa Gasogi United ahita awukuramo.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye n’igitego 1-0.
Igice cya Kabiri: Gasogi United Yagerageje Kugaruka mu Mukino
Mu gice cya kabiri, APR FC yakoze impinduka zihuse, aho Darko Nović yakuyemo Hakim Kiwanuka, ashyiramo Nshirimana Ismael ‘Pitchou’.
Gasogi United nayo yahise ikora impinduka kugira ngo irusheho gukina neza. Ku munota wa 55, umutoza Tchimas Bienvenue Gyslain yakuyemo Harerimana Abdulaziz, ashyiramo Niyongira Dany, agamije kongera imbaraga mu busatirizi bwa Gasogi United.
Nyuma y’iyi mpinduka, Gasogi United yatangiye kotsa igitutu APR FC, isatira cyane izamu ryayo. Ishimwe Pierre, umunyezamu wa APR FC, yakoze akazi gakomeye cyane, akuramo imipira myinshi ikomeye.
Mu minota ya nyuma, Gasogi United yakomeje guhangana ishaka kwishyura, ariko APR FC yarinze igitego cyayo neza, umukino urangira ari 1-0.
Umukino wo Kwishyura Utegerejwe hagati ya 4 na 5
Nyuma y’iyi ntsinzi, APR FC igize amahirwe menshi yo kugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro. Gusa, Gasogi United izagerageza kwihorera mu mukino wo kwishyura uteganyijwe hagati ya tariki ya 4 na 5 Werurwe 2025. Uyu mukino uzaba ari ingenzi cyane kuko ari wo uzagena ikipe izakomeza mu cyiciro gikurikiraho.

11 Babanjemo mu ikibuga kuruhande rwa APR FC

11 Babanjemo kuruhande rwa Gasogi United






