Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Perezida Kagame yagaragaje uburyo amahanga afite inyungu mu burasirazuba bwa kongo

Perezida Kagame yagaragaje uburyo amahanga afite inyungu mu burasirazuba bwa kongo

Mukiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’Umunyamakuru Wifashisha urubuga rwa X, Mario Nawfal, yagarutse ku nzira asanga zakemura ibibazo by’umutekano muke mu karere, ku ikoreshwa ry’inkunga ihabwa ibihugu bya Afurika aho agaragaza ko yahinduwe igikoresho cyo kugenzura icyerekezo cyabyo.

Muri ikikiganiro Perezida Paul Kagame yagarutse by’umwihariko ku ntambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya kongo, agaragaza uburyo iki kibazo asanga cyakemurwamo kandi bikanyura impande zombi.

Yagize ati “Kuri ubu igikenewe ni uko ari abo barwana n’abandi bashaka kubafasha, bagahagarika imirwano, hakabaho agahenge. Icya kabiri ni ugushaka uburyo bukemura ibibazo bya politiki mu mahoro, kandi ibyo bizasaba abayobozi ba kongo gufata iya mbere bakemera kuganira n’abo banyekongo batavuga rumwe, bakemera kubumva ndetse n’impamvu barwanira, icya gatatu bagomba kumva impungenge u Rwanda rufite ku mutekano warwo bakazikemura kuko zishingiye muri kongo kandi zifite n’aho zihuriye na Guverinoma ya kongo.”

Perezida kagame kandi yagaragaje ko amahanga afite inyungu mu Burasirazuba bwa kongo, nayo akwiriye kumva ko ashobora kugira uruhare mu kugarura amahoro muri iki gihugu.

“N’ibyo bihugu bifite inyungu muri kongo, ni uburenganzira bwabyo kugirayo inyungu, na byo bikwiye kumenya ko inyungu zabyo zagerwaho neza, mu gihe ibi bibazo byaba bikemutse muri ubu buryo.”

Umukuru Wigihugu yagaragaje kandi ko icyo u Rwanda rukeneye ari amahoro mugihugu ndetse no mu karere.

“Dukeneye amahoro, dekeneye amahoro muri kongo kubera ko natwe twungukira muri ayo mahoro. Bityo tugakomeza kubaka iki gihugu cyacu gito cyakubititse bihagije kandi birenze n’ibihagije. Rero sitwe dukeneye ibibazo bidusubiza muri bya bihe.”

Indi ngingo perezida kagame yagarutseho, ni iy’inkunga z’amahanga, aho yasobanuye ko asanga zigomba gufasha ibihugu kubaka ubushobozi aho kuba igikoresho cyo kuyoborwa n’abazitanga.

Ati”Twabwiye abantu ko dushima inkunga, ko twari tuzikeneye kandi tukizikeneye ku rwego runaka ariko tuzikeneye kugira ngo twubake ubushobozi, ariko tuzabe tutazikeneye mu bihe biri imbere. Uwo ni wo murongo wacu, ni byo tuvuga kandi nibyo dukora. Ariko igihari ni uko twe ntiturimo kwanga inkunga kubera ko tutayikeneye ahubwo icyo tuvuga nuko inkunga ituma ubeshwaho n’abandi.”

Muri iki kiganiro, Umukuru W’igihugu yagaragaje urugendo rwo kwigira nk’igihugu cyavuye ku kigero cya 90% by’inkunga amahanga yarugeneraga inkunga kuri 15%, ingingo asanga byinshi mu bihugu byo kuri uyu mugabane bikwiye kumva neza aho kurambiriza ku nkunga z’amahanga.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *