Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Perezida Kagame yemereye Dj Ira Ubwenegihugu bw’u Rwanda

Perezida Kagame yemereye Dj Ira Ubwenegihugu bw’u Rwanda

Ku cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025, Perezida Paul Kagame yatanze ubwenegihugu bw’u Rwanda kuri DJ Iradukunda Grace Divine, uzwi ku izina rya DJ Ira. Ni umuhanga mu kuvanga imiziki, akaba yari asanzwe ari Umurundikazi.

Iki cyemezo cyabereye mu gikorwa cyo Kwegera Abaturage, aho Perezida Kagame yahuriye n’abaturage barenga 8000 muri BK Arena. Ni gahunda yari igamije kuganira n’abaturage baturutse hirya no hino, by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali.

DJ Ira n’inzira ye mu Rwanda

DJ Ira yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2015, aho yatangiriye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2016 abifashijwemo na mubyara we, DJ Bissosso. Uyu mwuga yawukomeje kugeza ubwo yubatse izina rikomeye mu Rwanda.

Mu kiganiro cye, yashimiye Perezida Kagame uburyo u Rwanda ruha amahirwe abana b’abanyamahanga nk’uko Abanyarwanda bayabona, ndetse anagaragaza ko u Rwanda ruha amahirwe angana ku bana b’abakobwa n’abahungu. Yagize ati:

“Ndashaka kubashimira ukuntu umwana w’umunyamahanga ahabwa amahirwe nk’undi mwana wese w’Umunyarwanda. Ikindi ni ukubashimira ukuntu umwana w’umukobwa abona amahirwe nk’umwana w’umuhungu. Iki gihugu njyewe nakiboneyemo umugisha udasanzwe.”

DJ Ira kandi yavuze ko akunze kwitabira ibikorwa bitandukanye by’igihugu, anibutsa Perezida Kagame ko rimwe na rimwe aba ari mu bamufasha kwishimira umuziki mu bikorwa bitandukanye.

DJ Ira yasabye ubwenegihugu bw’u Rwanda

Muri iki kiganiro, DJ Ira yasabye Perezida Kagame kumwemerera ubwenegihugu bw’u Rwanda, avuga ko ashaka kwitwa Umunyarwandakazi. Yagize ati:

“Icyifuzo cyanjye ni ukubasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda nkitwa umwana w’Umunyarwandazi nkibera uwanyu.”

Perezida Kagame yamwemereye ubwenegihugu

Perezida Kagame yahise yemera iki cyifuzo, asaba DJ Ira gukurikiza inzira zisabwa ngo umuntu ahabwe ubwenegihugu. Ati:

“Ababishinzwe hano babyumvise? Ndabikwemereye ahasigaye ubikurikirane. Ibisigaye ni ukubikurikirana mu buryo bigomba gukorwa gusa, nakubwira iki.”

Iki cyemezo cyashimishije benshi, kuko cyongeye kwerekana ko u Rwanda ari igihugu cyakira abantu bose, kikabaha amahirwe angana nk’Abanyarwanda kavukire.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *