Ku munsi wejo hashize shampiyona y’u Rwanda yari yakomeje k’umunsi wayo 21, Gasogi United yari yakiriye APR FC mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. Wari umukino ukomeye cyane kuko APR FC yasabwaga gutsinda kugira ngo ifate umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona. Nyamara, byarangiye amakipe yombi anganyije 0-0, bituma APR FC itabasha kugera ku ntego yayo ihita igira amanota 42 nyamara mukeba afite 43 n’ukino atarakina.
Mbere y’uyu mukino, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC), yari yatangaje amagambo akomeye, avuga ko agomba kwihorera kuri APR FC nyuma y’uko iyi kipe yari yayisezereye mu gikombe cy’Amahoro avuga ko yibwe n’abasifuzi. Ibyo byatumye umukino uba urimo ishyaka n’ubushake bwinshi bwo gutsinda ku mpande zombi.
Igice cya mbere cyaranzwe no guhangana gukomeye hagati y’amakipe yombi, ariko nta buryo bukomeye bwo gutsinda bwabonetse. Icyagaragaye cyane ni uko uyu mukino waranzwe n’amakosa menshi ndetse n’uburakari ku bakinnyi, kuko abasifuzi bari bamaze gutanga amakarita atanu y’umuhondo bitaragera no mu gice cya kabiri.
Nyuma y’umukino, KNC yatangaje amagambo atundukanye nayo yaherukaga gutangaza yagize ati: “Uyu mukino wari mwiza kuko wabonaga APR FC yashakaga umwanya wa mbere, natwe tukifuza gutsindwa nyuma y’uko badusezereye mu gikombe cy’Amahoro. Byaraduteye agahinda ariko twagaragaje ko dufite ikipe ikomeye,kandi dushaka kwererekana ko dushoboye.”
Yashimye imisifurire, avuga ko yabonaga ko abasifuzi bayoboye umukino neza ko ntaho bigeze babogamira . Yagize ati: “Ariko mbere na mbere reka nshimire imisifurire. Twabonye umukino urimo ishyaka ryinshi ariko urimo n’ubunyamwuga. Uyu mukino wari ukomeye kandi twagerageje gukina neza.”
Ku rundi ruhande, APR FC itashoboye gutsinda uyu mukino, yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 42, irushwa inota rimwe na Rayon Sports ifite umukino na AS Kigali. Ibi bivuze ko Rayon Sports nitsinda uwo mukino izagira amanota 45, ikomeza kuyobora shampiyona.
Gasogi United yo yahise igira amanota 26, iguma ku mwanya wa 9. Perezida wa Gasogi United, KNC, yavuze ko nubwo yanganyije atigeze yihohora nk’uko yari yabivuze mbere. Yagize ati: “Ntitwihoreye by’ukuri, ariko twakinnye twihatira gutsinda. Twese turashaka intsinzi kandi tuzakomeza guhatana mu mikino isigaye.” Ikipe ya Gasogi United n’imwe mu makipe akunda kugora ikipe ya APR FC ubona ko ihangana ry’aya makipe rimaze gufata indi ntera,KNC ntago yishimiye umusaruro gusa vauga ko uko biri bagerageje nubwo bitabahiriye ariko nukuba banganyije ntakibazo kirimo cyane icyo bashakaga kwari ukutongera kwibwa.
Uyu mukino wasize uruntu runtu mu ikipe ya APR FC kuko itashoboye kugera ku mwanya wa mbere nk’uko yari yabyifuje. Abakunzi bayo barimo gutegereza kureba uko Rayon Sports izitwara mu mukino wayo na AS Kigali kugira ngo hamenyekane uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze nyuma y’umunsi wa 21 wa shampiyona ,ikindi nuko abakunzi ba APR FC ijambo bose bahurizaho ari uko umutoza Darko Novic yabavira mu ikipe wenda bashaka ikgikombe ntibagitware ariko akabavira mu ikipe akagenda,ibyu mutoza ushinjwa gukina umupira mubi muri APR FC biracyakomeje kugorana ntago ubuyobozi bwa APR FC buragira icyo butangaza kuri uno mutoza nugutegereza tukareba uko muminsi iri mbere araza kwitwara,ese azasezererwa cyangwa arahaguma? ibyo byose nukubitega amaso.

Yavuze kurino nshuro ntago abasifuzi bigeze babogamira
