Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ atazirukanwa kuko akomeje gutsinda, n’ubwo hari abavuga ko atabona uburyo bwo gukina neza.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025, ubwo iyi kipe yasinyaga amasezerano mashya na sosiyete icuruza amashusho Canal+ yo kuba umufatanyabikorwayo mushya.
Mu minsi ishize, hari amakuru yavugaga ko hari bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bifuza ko Robertinho atandukana na yo. Gusa, Twagirayezu yagaragaje ko kugeza ubu nta mpamvu yo kumwirukana kuko ikipe ye iri ku mwanya wa mbere kandi agerageza nokigenda yitwara neza mumikino igiye itandukanye.
Yagize ati:
“Uyu munsi Robertinho ari ku mwanya wa mbere, dusigaje imikino itarenga 12. Ese ushobora gufata umutoza uyoboye urutonde ukamwirukana? Hari ibitagenda neza mu kibuga, ariko ni ibintu bisanzwe muri ruhago, keretse abatabasha gusesengura umupira w’amaguru.”
Yongeyeho ko n’ubwo Robertinho yaba atabona uburyo bwiza bwo gukina, agitsinda, bityo bitamuha impamvu yo kwirukanwa.
“Ntituze kumva ko Robertinho azakora ibyuzuye 100% kuko ntabwo abikora mu bubasha bwe wenyine. Uyu munsi ni we utsinda cyane, niba atabona [ariko] agatsinda, afite uburyo abona.”
Uretse kuvuga ku kibazo cy’umutoza, Twagirayezu yanagarutse ku mikino ikomeye ikipe ifite muri Werurwe.
- Ku wa 2 Werurwe 2025, Rayon Sports izakina na Gasogi United.
- Ku wa 9 Werurwe 2025, izakina na APR FC kuri Stade Amahoro.
Perezida wa Rayon Sports yasabye abafana gukomeza gushyigikira ikipe, kugira ngo ikomeze kwitwara neza muri shampiyona.
Kugeza ubu, Rayon Sports ni yo iyoboye shampiyona y’u Rwanda n’amanota 41, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 37.
Iyi mikino izagaragaza niba Rayon Sports izakomeza kuyobora urutonde, cyangwa se niba APR FC izayiyaka umwanya wa mbere.nubwo shampiyona y’umwaka igeze aho rukomeye iy’ikipe ya Rayon Sport ifite ikibazo cya rutahizamu kuko uwo yari ifite ari fall ngagne atazongera kugaragara mu ikibuga muruyu mwaka w’imikino kubera ikibazo k’imvumve yagize yo mu ivi.

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ niwe uyoboye shampiyona

presida wa Rayon Sport yavuze ko kwirukana Robertinho bidashoboka