Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Perezida wa UCI yemeje ko Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 izabera mu Rwanda nk’uko biteganyijwe

Perezida wa UCI yemeje ko Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 izabera mu Rwanda nk’uko biteganyijwe

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, yemeje ko u Rwanda ruzakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 nk’uko byari biteganyijwe, nubwo hari amahanga amwe n’amwe akomeje kurusebya no kurushinja intambara iri kubera m’uburasirazuba bwa  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iri rushanwa mpuzamahanga riteganyijwe kuzabera mu Rwanda kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, bikaba ari bwo bwa mbere iri siganwa rikomeye rizabera ku mugabane wa Afurika.

Umutekano w’u Rwanda ntiwateza ikibazo kuri Shampiyona y’Isi

Mu kiganiro Lappartient yagiranye n’itangazamakuru, yagaragaje ko imyiteguro iri kugenda neza kandi ko nta kabuza iri rushanwa rizabera i Kigali. Yavuze ko nubwo hari ibihano n’ibindi bikorwa byo gushinja u Rwanda ibinyoma, bitazagira ingaruka ku isiganwa ry’Isi.

Lappartient yagarutse ku bibazo by’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, by’umwihariko ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), agaragaza ko u Rwanda rutagize uruhare mu bibazo biri mu bihugu bituranye narwo.

Yagize ati:

“Dore uko ibintu biteye tutagiye muri byinshi, ikiruraje ishinga ni ukwirinda ko abakoze Jenoside bakongera kugarura uwo mwuka ku mipaka y’u Rwanda.”

Yongeyeho ko n’ubwo hari amahanga akomeje kwibasira u Rwanda, bitazagira ingaruka ku kwakira iri rushanwa rikomeye.

Shampiyona y’Isi nta kabuza izabera i Kigali

Lappartient yavuze ko UCI itigeze na rimwe itekereza kwimurira isiganwa ahandi kuko u Rwanda rwamaze kwerekana ubushobozi bwo kuritegura.

Ati:

“Kugeza uyu munsi, nta kintu na kimwe gihari kigaragaza ko tutazajya mu Rwanda. Ntabwo rwose twigeze dutekereza ku mahirwe ya kabiri, ntitubitekereza, ntituzanabitekereza. Icyo turi kureba ni amahirwe ya mbere, ari yo u Rwanda.”

Uyu muyobozi yashimangiye ko imihanda ya Kigali izakira abakinnyi baturutse impande zose z’Isi, kandi bizaba ari amateka akomeye kuri Afurika kuba igiye kwakirarino rushanywa bwa mbere.

Imiterere y’Isiganwa rya 2025

Shampiyona y’Isi izamara iminsi umunani aho hazakinwa ibyiciro 13 birimo:

  • Abagabo n’abagore b’abakuru
  • Abakiri bato
  • Isiganwa rihuza amakipe avanze abagabo n’abagore

Gusiganwa n’ibihe ni bwo buryo bw’amasiganwa buzakoreshwa cyane, aho abagabo bazasiganwa ku muzamuko wa metero 680, naho abagore bazakina ku ntera y’imizamuko ya metero 460.

Ibyiciro hafi ya byose bizakinwa mu buryo bwo kuzenguruka (Circuit) mu mihanda ya Kimihurura, aho abakinnyi bazajya bazenguruka mu ntera y’ibilometero 15.1, inshuro zitandukanye bitewe n’icyiciro.

U Rwanda rukomeje imyiteguro ya Shampiyona y’Isi y’Amagare, nubwo hari amahanga agerageza kurwitambika. Ubuyobozi bwa UCI bwemeje ko nta kabuza iri rushanwa rizabera i Kigali, bityo u Rwanda rugakomeza kwandika amateka nk’igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye iri siganwa rikomeye.

Byamaze kwemezwa shampiyona y’Isi y’amagare izabera mu Rwanda n’ibyatangajwe na UCI

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, yemeje ko u Rwanda ruzakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *