Polisi y’u Rwanda yashimiye Abanyarwanda uko bitwaye mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2024 n’itangira uwa 2025, inabasaba gukomeza gusigasira umutekano. Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ubufatanye bw’abaturage n’ingamba zafashwe byagize uruhare mu gutuma ibyo bihe bigenda neza, ibikorwa by’imyidagaduro n’amateraniro bikaba byarakozwe mu ituze.
Yavuze ko mu mwaka wa 2024 hagaragaye ibyaha birimo ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, ubujura bw’amatungo n’ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, byose bigira ingaruka zikomeye ku iterambere n’umutekano. Yongeyeho ko hakajijwe ingamba zo kurwanya abo babyihishemo, kandi ababifatanwe bashyikirizwa ubutabera.
Mu gihe cy’iminsi mikuru, abantu 38 bafashwe bagize uruhare mu rugomo ruterwa n’ubusinzi, naho impanuka eshatu zo mu muhanda zihitana abantu babiri. Polisi yasabye abaturage gukomeza kuba ijisho ry’umutekano, gutanga amakuru ku gihe no kwirinda ibikorwa byahungabanya ituze. Yibukije abagenzi uruhare rwabo mu kurwanya umuvuduko mwinshi no kwirinda amakosa atuma habaho impanuka.