Ku wa Kane, tariki ya 9 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yasobanuye impamvu z’impinduka zakozwe mu buyobozi bw’Igihugu, agaragaza ko zishingira ku cyerekezo cyo guteza imbere Igihugu no kugabanya ibibazo by’Abanyarwanda. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri Kigali Convention Centre, Umukuru w’Igihugu yavuze ko impinduka zikorwa nta gihe runaka kigomba kubahirizwa, ahubwo zishingira ku bushobozi bwo kugera ku ntego z’Igihugu.
Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu zatumye impinduka zakozwe mbere y’amatora na nyuma yo gushyiraho Guverinoma nshya, avuga ko zigamije gushakira ibisubizo ibibazo by’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye nk’ubuhinzi, uburezi, ibikorwaremezo n’izindi. Yanavuze ko impinduka zishobora gukomeza gukorwa igihe abayobozi bashyizweho batatanga umusaruro.
Yagarutse ku buryo bwo guhitamo abayobozi, avuga ko hari igihe hibeshywa ku muntu, bikamenyekana ari uko ageze mu nshingano. Yagize ati: “N’iyo narara ngushyizeho kuko nta kintu nari nzi cyangiza, nkakibona umunsi ukurikiye, nakuvanaho. Kuko si wowe mbona mbere mu kazi, ndabona Igihugu n’inyungu zacyo mbere na mbere. Ibyo kujya kuvuga ngo atababara, atarakara, n’agahinda njye ntacyo bimbwiye niba nakemuye ikibazo cy’abaturage.”
Yanavuze ko inshingano z’ubuyobozi zireberwa mu nyungu z’Igihugu aho gushyira imbere amarangamutima ku muntu runaka, ashimangira ko impinduka zikorwa ari ugushaka kunoza serivisi zitangwa.
Kuva manda nshya ya Perezida Kagame yatangira tariki ya 11 Kanama 2024, Guverinoma nshya yarahiye tariki ya 19 Kanama 2024, ariko kuva icyo gihe hakozwe impinduka mu nzego zitandukanye. Ku wa 18 Ukwakira 2024, Dr. Patrice Mugenzi yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Musabyimana Jean Claude, mu gihe Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yasimbuye Dr. Ildephonse Musafiri. Mu Ukuboza 2024, Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri wa Siporo, asimbuye Nyirishema Richard.
Perezida Kagame yashoje avuga ko izi mpinduka zigamije kunoza imikorere y’inzego za Leta no gutanga serivisi zinoze ku Banyarwanda, ashimangira ko zizakomeza gukorwa igihe bibaye ngombwa mu nyungu z’Igihugu.
