Liverpool ikomeje kwitwara neza muri Premier League, aho yatsinze Newcastle United ibitego 2-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona. Naho Arsenal, yabuze amanota atatu, inganya na Nottingham Forest 0-0, ibi byatumye Livapool ikomeza amahirwe yiyoongera yokwegukana igikombe cya shampiyona y’umwaka.
Ikipe ya Liverpool yakomeje umujyo wayo itsinda Newcastle United ibitego 2-0. Igice cya mbere cyarangiye Liverpool iyoboye n’igitego 1-0 n’igitego cyatsinzwe na Dominic Szoboszlai ku mupira yahawe na Diogo Jota. Mu gice cya kabiri, Alexis Mac Allister yatsinze icya kabiri nyuma yo guhabwa umupira na Mohammed Salah.
Liverpool yakomeje gusatira ishaka igitego cya gatatu, ariko Mohamed Salah ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe yabonye. Uyu mukino wari ingenzi kuri Liverpool kuko amanota atatu yayongereye icyizere cyo kwegukana igikombe,ubungubu Livapool iri kurusha Arsenal Mnota 13.
Arsenal yari yahuye na Nottingham Forest mu mukino yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze kwiruka inyuma ya Liverpool. Gusa, byarangiye amakipe yombi anganyije 0-0, ibintu bitakiriwe neza n’abafana ba Arsenal nyuma y’uko bari baherutse guttsindwa na westem united 1-0.
Iy’ikipe itozwa n’umutoza Mikel Arteta ntiyabashije kubona igitego na kimwe, ndetse umusaruro muke wa ba rutahizamu bayo Gabriel Jesus na Mikel merino nabandi watumye abakunzi ba Arsenal bagira impungenge ku cyizere cyo gutwara igikombe bisa naho icyizere cyaraye kiyoyotse irijoro ryashize ubwo banganyaga Livapool ikahita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13.
Mu yindi mikino, Manchester City yatsinze Tottenham Hotspur igitego 1-0, cya Erling Haaland, ikomeza guhatana mu rugamba rwo gutwara igikombe cyangwa nabyo byakwanga ikaba yazaza mu makipe ane yambere.
Manchester United nayo yatsinze Ipswich Town ibitego 3-2, aho Matthijs de Ligt yatsinze ku munota wa 26 naho Harry Maguire atsinda ku wa 47 ku mupira yahawe na Bruno Fernandes ikindi bakacyitsinda.iyi kipe ya machester united yaje nokubona ikarita itukura yahawe umusore wabo mushya Patrick dorgu k’umunota wa 43,ibi byaje gutuma machester united ikina ari abakinyi 10 gusa ariko ntibayibujije gutsinda 3-2,nubwo ubona ko icyizere cyitaraza neza hakirimo ibibazo byinshi kuburyo bw’imikinire y’umutoza Roben amorim.
Undi mukino wabaye nuko Brentford yanganyije na Everton 1-1.
Umutoza Mikel Arteta ari mumazi abira nyuma yok wanga kugura umwataka yizeye abo yarafite bikarangira nabo bamutengushye bamwe bakavunika abanda umusaruro ukabura abafana ntago bishimiye umusaruro w’ikipe kuko uyu mwaka nibwo bari biteze ibitangaza bakaba bareba ko bakwegukana igikompe cyuyu mwaka arfiko nabyo bisa naho byanze ndetse nuyu mutoza aherutse gutangaza ko abona kop uyu mwaka bisa nkibyanze ahubwo bazagerageza umwaka utaha,nugutegereza tukareba aho byerekeza nubwo iyi kipe ifite ibibazo by’imvune ngo ahanini aribyo biri kugenda biyigiraho ikibazo.
Nyuma y’iyi mikino, Liverpool iracyayoboye urutonde rwa Premier League n’amanota 67, ikurikirwa na Arsenal ifite amanota 54. Manchester City iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 47, mu gihe Nottingham Forest iri ku mwanya wa kane n’amanota 48.
Ibi byerekana ko Liverpool iri mu nzira nziza yo gutwara igikombe, mu gihe Arsenal igomba gukora ibishoboka byose ngo itagaragara nk’iyatangiye gucika intege nubwo biza naho bigoye.

Livapool munzira nziza yerekeza ku igikombe cya shampiyona y’umwaka



