Nyuma y’uko umwaka ushize ikipe ya Rayon Sport yaguye mu mutego wo kwinjiza abafana muri mutaramma ngo bayifashe gukomeza guhatanira igikombe cya shampiyona dore ko icyo gihe yaricyi ku mwanya wa mbere, bikarangira abakinnyi by’umwihariko abanyamahana babaye ingwizamurongo ikajya ibahemba badakina yahisemo ko igomba gutanduka nabo shampiyona itaranatangira.
Ikipe ya Rayon iri munzira zo gutanduka n’abakinnyi babanyamahanga batatu yinjije mu kwezi kwa mbere barimo Assana Nah Innocent, Adoulai Jalo na Souleymane Daffe bose babaye ingwizamurongo kuko nta numwe wigeze agira icyo afasha ino kipe ahubwo yakomeje kubahemba amafaranga y’ubusa.
Uretse abongabo kandi Prezida wa Rayon Sport yavuze ko hari nabandi baribaraguzwe mu mpashyi y’umwaka washize nabo bagomba gusohoka muri iyi kipe mu rwego rwo rwo kugira ngo batazongera kugwa mu bibazo baguyemo umwaka washize wo gutunga abakinnyi benshi kandi batagira icyo bafasha ikipe. Ikipe ya Rayon Sport ifite gahunda y’uko umwaka utaha igomba gutunga abakinnyi bari hagati ya 28 na 26 kandi ikava kuri miliyni 50 yahembaga ku kwezi ikamanuka ikajya kuri miliyoni 40Frw.
Perezida wa Rayon Sport yavuze ko kandi ibyo bagomba kubikora mu rwego rwo kugabanya abanyamahanga kuko ikipe ifite gahunda yo gutunga abanyamahanga 13 n’abanyarwanda 13.
Yagize ati: “Aho tudakeneye tuzabatiza, uzanga ko tumutiza nta ‘licence’ nzamuha. Nka Elenga Kanga Junior tugiye kumuhemba amezi ye abiri, tumuhe amafaranga twamusigayemo tumugura. Omar Gning na we twararangizanyije tuzamuha ibihumbi 7,5$. Souleymane Daffé na we ntabwo ashaka kugenda ariko turi kumvikana.”
Aba bakinnyi bose ngo bagiye kureberwa aho bajya, mu rwego rwo kwirinda gutanga amafaranga menshi no gutegura ikipe ikomeye ariko itarenze ubushobozi bw’amikoro.
Ati “Twakuyemo abanyamahanga batatu bahembwaga amafaranga menshi pe. Mu banyezamu hari abo tuzatiza kuko turi kuvugana na AS Muhanga, Amagaju FC, Gicumbi FC,”
Biravugwa ko kandi umunyeza Drissa Kouyate ukomoka muri Mali uheruka gusinya amasezerano y’imyaka ibiri kubera ubuswa akomeje kugaragaza mu myitozo, ahubwo bakaba basinyisha Kwizera Olvie.

Assana Nah Innocent ari mubakinnyi bagomba gusohoka

Souleymane Daffe nawe ari mubazasohoka muri Rayon Sport

Adoulai Jalo nawe agomba gusohoka muri murera

Elang kanga nawe ari mubazasohoka muri Rayon Sport