Mumukino wakinwe iminsi ib iri yose nyuma y’uko usbitswe kubera ikibazo cy’amatara, umukino waje gusubkurwa kuri uyu wa Kabiri maze biza kurangira Rayon Sport inganyije na Mukura Vs igitego 1-1, biza kuba ngombwa ko bazisobanura mumukino wo kwishyura kugira ngo haboneke ikipe ijya k’umukino wanyuma w’igikombe cy’amahoro
Uyu mukino watangiriye k’umunota wa 27 amakipe yombi ubona ko ashaka kubona igitego hakirikare, aho ku munota wa 27 Mukura VS yabonye uburyo bwa mbere bukomeye ku mupira mwiza wa Boateng Mensah ariko usifuzi avuga ko abasore ba Mukura abraririye. Ku munota wa 32 Mukura yongeye kubona amahirwe yari yabazwe maze nabwo barayarata.
Mukura VS yakomeje kugumya kotsa igitutu Rayon Sport gusa biza kurangira igice cya mbere amakipe yombi anganyije ubusa kubusa,amakipe ajya kwitekerezaho.
Igice cya kabiri cyatangiye Rayon yagarukanye imbaraga zitandukanye n’igice cya mbere maze umutoza Rwaka Cloude akora impinduka zitandukanye yinjizamo abarimo Niyonzima Olivier Seif na Aziz Bassane.
Maze Ku munota wa 54, Boateng Mensah yateye ishoti rikomeye birangira umunyezamu Ndirikiyiyo Patient wasimbuye kadime umupira awukuyemo. Mukura VS nayo ikomeza kunyuzamo igasatira,gusa ntago baytinze k’umunota 57, maze Biramahire Abed atsindira Rayon Sport igitego cya mbere k’umupira yarahawe neza na Aziz Bassane.
Rayon Sports yarizi ko igiye gukaba yakura insinzi I Huye gusa nyuma y’iminota micye gusa Mukura Vs yahise yishyura igitego k’umupira watewe neza kuri koruneri na Uwumukiza Obed, washyizwe mu izamu na Boateng Mensah maze mukura iba ihise yishyura ibintu ibisubiza bubisi.
Mukura yakomeje kwataka ari nako Rayon nayo yataka n’umukino abafana binjiriye ku matike bari binjiriyeho mbere bari na benshi cyane akenshi icyatumye baba benshi n’uko Rayon Sport iherutse kwisubiza umwanya wa mbere, umwuka ni mwiza ugereranyije n’iminsi yashize.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1. Imikino yo kwishyura iteganyije ku wa 30 mata 2025, hagati ya Rayon Sport na Mukura ndetse na APR FC izaba yakiriye Police FC imikino yose izabera kuri Pele Stadium umwe uzatangira sa 15:pm undi utangire 6:00 pm

Mumukino utari warangiye wari wasubukuwe byarangiya amakipe anagaya 1-1

Biramahire Abed niwe watsindiye Rayon Sport

Boateng Mensah niwe watsindiye Mukura Vs