Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Rayon Sport yabimburiye andi makipe Gutangira imyitozo(Amafoto)

Rayon Sport yabimburiye andi makipe Gutangira imyitozo(Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Nyakanga ikipe ya Rayon Sport yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2025/2026, n’imyitozo yabereye aho ino kipe isanzwe ikorera imyitozo mu Nzove, n’imyitozo itagaragayemo abanyamahanga benshi kuko bataragera mu Rwanda.

Umutooza Lotfi niwe watangije imyitozo aho yageze mu Nzove ari kumwe na N’umutoza wungirije Litfi Azouzi ndetse n’umukinyi w’unya-Tunisia Muhamed Chille nawe wakoze imyitozo n’ubwo atarashyira umukono ku masezerano, n’imyitozo yabereye mu muheze kuko ntabafana bari kukibuga.

N’imyitozo kandi yagaragayemo amasura mashya arimo Umurundi Tambwe Gloire uherutse gusinya imyaka ibiri, hagaragayemo kandi umunya-Algeria Rayane Hamuimeche gusa nawe ntarashyira umukono kumasezerano, undi musore wagaragaye mu myitozo ni Musore Prince. undi mukinnyi wakoze imyitozo ni

n’ubwo nawe ataratangazwa ko yasinye.

Abakinnyi b’abanyamahanga harimo abataragera mu Rwanda batatangiranye imyitozo n’abandi bamwe bazatangira imyitozo k’umunsi w’ejo ku wa gatatu.

Rayon Sport niyo kipe yo mu Rwanda yabimburiye izi zose gutangira imyitozo iri kwitegura imikino irimo ukino wa Super Cup uzayihuza na APR FC ku itariki ya 2 Kanama, ndetse igomba no kwitegura Rayon Day izaba hagati ya Tariki ya 9 na 21 uku kwezi kwa Nyakanga, ikitegura na shampiyona izatangira tariki ya 15/0/2025, ndetse n’imikino ya CAF Confederation Cup izatangira tariki ya 15 Nzeri 2025.

N’ubwo iyi kipe ya Rayon Sport yatangiye imyitozo haravugwa amakuru atari meza y’uko impande zombi zigize ubuyozi zitari kumvikana kubijya no kugura abakinnyi.

umunya-Algeria Rayane Hamuimeche nawe ari mubakoze imyitozo

Tonny KITOGA wakinaga muri BUKAVU Dawa yakoze imyitozo muri Rayon Sport

Musore Prince nawe ari mubakoze imyitozo ya mbere

Tambwe Gloire nawe yakoze imyitozo

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *