Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Rayon Sport yananiwe kwikura imbere ya gorilla naho Police fc itsinda AS Kigali 2-1 muri Peace Cup 1/4

Rayon Sport yananiwe kwikura imbere ya gorilla naho Police fc itsinda AS Kigali 2-1 muri Peace Cup 1/4

Mu mukino w’igikombe cy’Amahoro (Peace Cup) muri ¼, Rayon Sports yananiwe kwikura imbere ya Gorilla FC, zinganya ibitego 2-2, mu gihe Police FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1.

Rayon Sports yakiriye uyu mukino, ari na ko iwutura rutahizamu wayo Fall Ngagne, uherutse kugira imvune izatuma amara amezi atandatu hanze y’ikibuga bivuze ko atazongera kugaragara mukibuga muriyi sezo.

Uyu mukino watangiye Rayon Sports igishakisha uko yinjira neza mu mukino, ariko abakinnyi ba Gorilla FC bayibera ibamba. Ku munota wa 4, Ndikumana Landry yafashe neza amahirwe yo guhagarara nabi kw’ubwugarizi bwa Rayon Sports, atsinda igitego cya mbere cya Gorilla FC.

Iki gitego cyatumye Rayon Sports irushaho gusatira, ariko Biramahire Abedi akomeza guhusha uburyo bwinshi. Ku munota wa 9, yahawe umupira mwiza na Rukundo Abdalahaman, ariko awutera hejuru y’izamu.

Mu minota yakurikiyeho, Rayon Sports yagaragaje guhuzagurika mu kibuga, ibi bikavamo ikosa ryakorewe Irakoze Darcy wa Gorilla FC. Iri kosa ryahanwe na Nsanzimfura Keddy, atsinda igitego cya kabiri ku ruhande rwa Gorilla FC.

Impinduka za Rayon Sports zagaruye icyizere

Igice cya mbere cyarangiye Gorilla FC iyoboye umukino 2-0. Mu gice cya kabiri, umutoza wa Rayon Sports Robertinho yakoze impinduka. Yakuye mu kibuga Assana Nah, Rukundo Abdalahaman na Niyonzima Olivier, ashyiramo Kanamugire Roger, Bagayogo Adama na Iraguha Hadji.

Izi mpinduka zagaragaye kuko Bagayogo Adama yahaye umupira Biramahire Abedi, atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports ku munota wa 50. Nyuma y’iminota 7, Iraguha Hadji yahaye Biramahire undi mupira mwiza, atsinda igitego cya kabiri, umukino uba 2-2.

Rayon Sports yakomeje gusatira, bishyira igitutu kuri Gorilla FC, ndetse Nsanzimfura Keddy aza guhabwa ikarita itukura nyuma yo gukora ikosa kuri Aziz Bassane.

Gusa, nubwo Rayon Sports yakomeje gusatira, ntiyabashije kubona igitego cy’intsinzi, umukino urangira amakipe yombi anganya 2-2. Umukino wo kwishyura uzaba hagati ya tariki ya 4 na 5 Werurwe 2025, kugira ngo habone ikipe ikomeza muri ½  kirangiza.

Mu wundi mukino wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro, Police FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1, biyihesha amahirwe akomeye yo kugera muri ½.

Nanone, Mukura VS yatsinzwe n’Amagaju FC ibitego 2-0, bituma Amagaju FC yegereza itike ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Undi mukino uteganyijwe k’umunsi wejo uzahuza ikipe ya APR FC na Gasogi United.

Fall Ngagne azamara amezi atandatu atakandagira mu ikibuga

11 Bababnjemo kuruhande rwa Gorilla

11 Babanjemo kuruhande rwa Rayon Sport

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *