Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Rayon Sport yatangaje Umurundi Haruna Ferouz nk’umutoza w’ungirije

Rayon Sport yatangaje Umurundi Haruna Ferouz nk’umutoza w’ungirije

Umurundi Haruna Ferouz wabaye umutoza wa Vital’o yamaze kugirwa umutoza wungirije wa Rayon Sport kugira ngo azabashe kuyifsha mu mikino ny’Africa ya CAF Confederation Cup.

Haruna Ferouz yagizwe umutoza wungirije nyuma y’uko iyi kipe nta mutoza wungirije Lotfi yarifite kuko Umunya-Tunisia Azouz Lotfi wari warazanywe n’umutoza mukuru bazanze nta byangombwa byuzuye afite kuko ibyngombwa afite bimwemera gutoza hano muri shampiyona gusa ntago yemerewe gutoza imikino ya CAF.

Amakipe azakina imikino ny’Africa yose mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/2026 CAF yategetse ko ikipe zose zigomba kuba zifite abatoza bungirijebafite Licence A ya CAF yemewe n’amategeko.

Umutoza Lotfi amaze gusinya amasezerano muri Muri Rayon Sport bamusabye ko yazashaka umutoza uzamwungiriza utarengeje umushahara w’ibihumbi 2000$, ubwo yari yaragiye mu biruhuko iwabo muri Tunisia, byarangiye imubonye ndetse ubwo yagaruka I Kigali mu kwezi gushize kwa Kamena yazanye  umutoza bamusabye uhembwa amafaranga bamubwiye maze azana umutoza witwa Azouz Lotfi ufite Licence B ya CAF ari nabyo byatumye bashaka undi mutoza kuko uyu yazanye atujuje ibyangombwa CAF isaba kugira ngo abashe gutoza imikino ya CAF.

Bmwe mu bayobozi bo Muri Rayon Sport batekereje ko basinyisha uyu mutoza AZOUZ ubundi bakazagaragaza ko iryo tegeko CAF yarisohoye yaramaze gusinya ahoho yaba yemerewe gutoza ariko ntago icyo gitekerezo cyavuzweho rumwe, bamwe banze gukora ibyo kuko ntaho byaba bitaniye n’impapuro mpimbano kuko na CAF iramutse ibavumbuye bahabwa ibihano bikakaye, bityo bahisemo gusha undi mutoza uwonguwo bakamureka begendanye n’uko banashidikanyaga ubushobozi bwe kuko adafite na Licence A ya CAF.

K’umugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo Rayon Sport yatangaje ko yasinyishije umurundi Haruna Ferouz n’ubwo hatigezwe hatangazwa igihe yasinye , gusa amakuru avuga ko yasinye umwaka umwe gusa muri iyi kipe.

Rayon Sport niyo izahagarira u Rwanda mu mikino ny’Africa ya CAF Confederation Cup.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *