Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Rayon Sport yemereye abafana kwishyura bakitabira imyitozo mu nsove

Rayon Sport yemereye abafana kwishyura bakitabira imyitozo mu nsove

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nyakanga 2025 ikipe ya Rayon Sport nkuko bitangazwa n’umuvugizi wayo bwana Ngabo Roben, abafana b’iyikipe bemerewe kuza kwitabira imyitozo ku isaha ya 15h00 iri bubere ahao isanzwe ibera mu nsove kuri Skol.

Nkuko Roben Ngabo yabitangaje yavuze abafana babishaka kandi babyifuza kuza kuza kureba abakinnyi baherutse kugurwa n’iyi kipe kureba uko bakora imyitozo bemerewe kwinjira nyuma y’uko ino kipe yarimaze iminsi ikora imyitozo nta bafana bari ku kibuga, gusa kugeza kuri ubungu umufana wese w’iyi kipe ushaka kuza kwihera ijisho abakinnyi baherutse gusinya bemerewe kwinjira ndetse n’abandi bose babyifuza.

ibiciro byo kwinjira kur myitozo yiyi kipe ya Rayon n’ukuvuga ngo Ahansanzwe n’ibihumbi 3000FRW, ndetse n’ibihumbi 5000frw VIP, mu rwego rwo gushyigikira gahunda yiswe Uburu bwacu agaciro kacu kugira ngo bakusanye amafaranga miliyoni 40 FRW zo kugura Umurundi Abed Bigirimana.

Bitaganyijwe ko kandi nyuma y’imyitozo umutoza Lotfi ndetse n’abakinnyi baraba batoranyijwe baraza kugirana ikiganiro n’itangazamakuru babaze ibazo byinshi bibaza kuri iyi kipe uko biteguye umwaka w’imikino utaha ndetse n’uko babona abakinnyi baguzwe bimeze.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *