Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Robertinho ari kwishyuza Rayon Sport agera ku bihumbi 20$

Robertinho ari kwishyuza Rayon Sport agera ku bihumbi 20$

Umutoza wa Rayon Sport Robertinho umaze iminsi Atari mu nshingano ze zo gutoza kubera ko aherutse guhagarikwa n’iyikipe ya Rayon SPORT kubera kunanirwa gukora inshingano ze neza bigendanye nuko bamushinjaga uburwayi nyamara we yumvikanye kenshi abihakana avuga ko ntacyo arwaye ari muzima.

Uyu mutoza yamaze kurega Rayon Sport mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano m’u Rwanda(FERWAFA), asba ko yakwishyurwa agera ku bihumbi 20$ by’imishara y’amezi  ane bamubereyemo, hashize iminsi 30 Robertinho ahagaritswe na Rayon Sport ahabwa igihano cy’amezi abiri adatoza ahita anasimbuzwa umutoza Rwaka Cloude ari nawe uri kuyitoza kugeza ubungubu,ibyo bivuze ko atazogengera kugaragara nk’umutoza wa Rayon Sport muri uyu mwaka w’imikino.

Kugeza ubungu Robertinho utaremeye ibyhagarikwa ryr yamaze wandika ibaruwa ayandikira FERWAFA ayisaba ko yabwira rayon sport ikamwishyura ibihumbi 20$ bingana n’amezi ane kandi ibyo bigakorwa bitarenze ibyumweru bitatu ibyo bitaba akajyana Rayon Sport muri FIFA.

Robertinho n’umutoza ufite imyaka 64, asanzwe ahembwa ibihumbi 5$ buri kwezi, ubwo aheruka gutangaza yasabaga Rayon Sport ko yamwishyura ndetse ikanmuha itike agataha iwabo muri Brazil agasnga umuryango we kuko ntacyo yaba ari gukora m’u Rwanda kandi yaharitswe amezi abiri yose.

Rayon Sport ntacyo iratangaza niba iraza kumuha ibyo imusaba maze bakaba banatandukana muburyo bukurikije amategeko akijyendera cyangwa se niba azarinda kubageza muri FIFA Kugira ngo abone kwishyurwa, nugutegerza icyo ubuyobozi bwa Rayon Sport buri buze gutangaza kubijyanye n’ikibazo cya Robertinho.

Robertinho ari kwishyuza Rayon Sport agera ku bihumbi 20$

Robertinho yandikiye FERWAFA ayibwira ko agomba kwishyurwa bitarenze ibyumweru 3

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *