Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Rodrigo Duterte yitabye Urukiko Mpuzamahanga i La Haye

Rodrigo Duterte yitabye Urukiko Mpuzamahanga i La Haye

Rodrigo Duterte ategerejwe imbere y’urukiko rwa ICC ku wagatanu,aregwa ibyaha byibasira inyokomuntu ku bw’intambara ye ku biyobyabwenge

Urukiko rwatanze itangazo ku mugoroba wo kuwa kane ruvuga ko uwahoze ari Perezida wa philippines, Rodrigo Duterte, azitaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kuri uyu wa Gatanu saa munani z’amanywa (14:00 GMT), aho azamenyeshwa ibyaha akekwaho hamwe n’uburenganzira bwe nk’uregwa.

Durerte aregwa icyaha cyo kwibasira inyokomuntu kubera intambara yashinze ku biyobyabwenge, yaguyemo abantu benshi mu gihe yari perezida wa philippines. Nubwo yashinjaga ibyo byaha, mu mashusho yasangije kuri Facebiik, yagaragaye afite ituze ndetse asa n’uwemera ibyaha, aho yagize ati: “Nabwiraga polisi n’igisirikare ko bakora akazi kanjye, nanjye nkaba nshinzwe ibyo nakoze.”

Ifatwa rya Rodrigo Duterte rije mugihe umubano hagati ye n’uwamusimbuye ku butegetsi, Perezida Ferdinand Marco Jr., urimo ibibazo bikomeye. Visi Perezida wa Philippines, Sara Duterte, umuhungu wa Duterte we, aho ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo kuba yarateguye umugambi wo kwica Perezida Marcos.

Sara Duterte yageze mu Buholandi aho yagiye gushyigikira se mu rubanza rwe. Yatangaje ko “ifatwa rye ari igitugu n’akarengane”,mugihe umuryango we wagejeje ikirego murukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga usaba ko aatakoroherezwa i La Haye.

nubwo bimeze bityo,abahuye n’ingaruka za’Intambara ku biyobyabwenge’ bafite icyizere ko Duterte azaryozwa ibyaha akekwaho.

Urubanza rwa Duterte ruje mugihe cy’ingenzi ku rukiko mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC), mu gihe kenshi rwagiye runengwa kudahana abacyekwaho ibyaha bikomeye.

Kuwa kane ,Leta zunze ubumwe za Amerika zasohoye itangazo zitunga agatoki urukiko rwa ICC, zivuga ko rwafashe ibyemezo bidafite ishingiro kandi byibasira Amerika ndetse na Isiraheli .

Uru rukiko rwa ICC kandi ruherutse gushyiraho mpapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’intebe wa Isiraheli.Benjamin Netanyahu,na Minisitiri w’Ingabo wahozeho,Yoav Gallant, kubera ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bakekwaho ko bakoze muntambara ya Gaza.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *