Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Runup na Element bongeye kugaragara Imbere mu bakunzwe kuri Audiomack

Runup na Element bongeye kugaragara Imbere mu bakunzwe kuri Audiomack

Umuhanzi Runup akomeje kwagurirwa imbibi n’indirimbo ye Nshya yitwa Tsunami ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho yongeye Gushyirwa ku mwanya wa Mbere kurubuga rwa Audiomack ya afurika byumwihariko mu izigezweho mu Rwanda.

Iyi ndirimbo iri mu ziri kubyinwa cyane mu Rwanda kuva yasohoka mu kwezi kose kurengaho imaze hanze imaze kwagurira uyu muhanzi RunUp izina mu bice byinshi bya afurika biri no mu biri kumushyira mu ba mbere kuri izi mbuga zikomeye.

Kuwa 17 Nyakanga 2025 niho urubuga rwa Audiomack rusanzwe rushyira hanze abahanzi n’indirimbo zabo zikunzwe mu bihugu bitandukanye rwongeye kugaragaza Urutonde rushya rw’abari kwerekwa urukundo rwinshi kuri uru rubuga hakagaragara uyu muhanzi w’umunya Rwanda ukiri mushya mu muziki ari ku mwanya wa Mbere mu ndirimbo ye yitwa tsunami.

Mu bandi bahanzi bamukurikira harimo Olimah nawe ukunzwe cyane mu bakiri kuzamuka ndetse na Element mu ndirimbo ye Nshya yitwa Tombe igezweho cyane mu gace kanini ka afurika dore ko iri no mu ndirimbo z’abanyarwanda zarebwe cyane mu gihe yasohokeyemo.

Aba bahanzi bakunze Gushyirwa kuri uru rubuga nk’abakunzwe mu myanya ya mbere Bose izi ndirimbo zabo ziri kubibafashamo zose ku zindi mbuga nka YouTube zarengeje abazirebye Miliyoni.

Iyitwa Tsunami ya Runup imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni Eshatu kuri uru rubuga rwa YouTube,Iya Olimah nayo iheruka kuzuza Miliyoni imwe y’abayirebye naho iya Element yitwa Tombe ikaba iri hejuru kuko yo imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni umunani.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *