Umunyarwenya Patrick Rusine Agiye kongera guhura n’abakunzi be muri Gen-z Comedy aho azahurira n’abandi banyarwenya bakomeye muri afurika.

Uyu mugabo umaze kubaka izina mu mwuga wo Gusetsa, ibyo afatanya n’ubunyamakuru Agiye guhura n’abandi banyarwenya mu gitaramo cy’urwenya ngaruka mwaka cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka itatu ishize Gen-z Comedy itangiye gukora, kizaba kuwa 25 Werurwe 2025.
Si Rusine gusa uzatarama kuri uyu munsi kuko Hari n’abandi banyarwenya batandukanye bamaze gutangazwa ko bazaba Bari mu bazatarama kuri uwo munsi udasanzwe.
Abanyarwenya bamaze gushyirwa kuri afishe y’abazatarama kugeza ubu ni
- Rumi
- Kadudu
- Mc Kandii na Musa
- Joshua
- Muhinde
- Umushumba
- Pirate
- Ambassador w’abakonsomateri
- Rusine Patrick
- Fally merci
Ku rutonde rw’abanyamahanga bazasetsa muri iki gitaramo harimo
Madrat & Chiko
Maulana & Reign
Pablo
Mc Mariachi n’abandi biganjemo abo muri Uganda.
Ibi bitaramo bya Gen-z Comedy bimaze kugera ku rwego rwo hejuru kuko biri mu biri kuzamura impano nyinshi mu Rwanda ndetse na nyiri ibi birori Fally merci akaba abiboneramo ibihembo.

