Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Ubukungu > RwandAir niyo ndege itwara abagenzi Nziza muri afurika muri 2025

RwandAir niyo ndege itwara abagenzi Nziza muri afurika muri 2025

RwandAir ni kompanyi y’indege zitwara abagenzi y’igihugu cy’u Rwanda aho itwara abagenzi bava Kandi bajya mu Rwanda bavuye mu bihugu bitandukanye.

Kuri uru rutonde Indege ya RwandAir yo mu Rwanda niyo iza ku mwanya wa Mbere ikaba Indege ihagurukira ikanagwa ku kibuga cya Kanombe kiri mu murwa mukuru w’u Rwanda I Kigali.

Iyi ndege yihariye serivise Nziza zitangirwamo bikurura abagenzi benshi nk’amahitamo meza ku bagenzi bakoresha ingendo zo mukirere.

Ku mwanya wa Kabiri hari indege ya Royal Air Maroc yo muri Morocco nayo ifite umwihariko wo gutanga serivise Nziza ku bagenzi bakoresha ikibuga cy’indege ihagurukiraho.

Airlink niyo ndege ya Gatatu ikaba Ari iyo muri afurika y’epfo nayo iri mu izifite izina muri afurika.

Nile Air ni Indege yo mu gihugu cya Misiri ikora ingendo ziganjemo izijya mu bihugu by’ibirayi nko mu bufaransa n’ahandi ikaba iri ku mwanya kane ikurikirwa na Tunisiair yo muri Tunisia iri ku mwanya wa Gatanu aha kuri uru rutonde rushya.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *