Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Rwatubyaye Abdul yamaze gutandukana na Brera Strumica yo muri Macedonia  yakiniraga

Rwatubyaye Abdul yamaze gutandukana na Brera Strumica yo muri Macedonia  yakiniraga

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina yugarira, Rwatubyaye Abdul, wari umaze amezi atanu gusa akinira Brera Strumica muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Macedonia, yatandukanye n’iyi kipe kubwumvikane bw’impande zombi.

Mu ntangiriro za Mutarama 2024, Rwatubyaye yari yatangaje ko agiye gutandukana na Rayon Sports FC, ikipe yakiniraga mu Rwanda, kugira ngo yerekeze muri Macedonia mu ikipe yahozemo ya KF Shkupi mbere y’uko agaruka gukina mu Rwanda. Gusa, iyi kipe ntiyayimazemo  igihe kinini kuko batandukanye muri Nzeri 2024, bituma asinya muri Brera Strumica nayo yo muri macedonia.

Nubwo yari umwe mu bakinyi bagenderwaho muri iyi kipe, ntiyigeze ahabwa umwanya wo gukina imikino yo kwishyura yatangiye tariki 8 Gashyantare 2025, nyuma yo kurangiza imikino ibanza. Ibi  byo kutongera kubona umwanya byatumye afata umwanzuro wo gutandukana n’iyi kipe agashakisha ahandi yerekeza yabasha kubona umwanya wo gukina, ariko kugeza ubungubu ntayindi kipe arabona  yerekezamo.

Mu kwezi gushize, Rwatubyaye yagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports FC, aho bivugwa ko ashobora kongera kuyisinyira umukono kumasezerano muriyi kipe yigeze nokubera kapiteni mbere yuko ajya gukina muri Macedonia, mu gihe yaba atabonye andi mahirwe mu Burayi cyangwa nahandi  biravugwa ko yagaruka muri murera. Gusa, biravugwa ko impamvu yatumye atagaragara cyane muri Brera Strumica ishobora kuba ibibazo by’amikoro iyi kipe ifite ikaba yarabonye amafaranga imuhemba ndetse nibindi imutangaho ari byinshi kandi amikoro atahagaze neza.

Uyu myugariro  w’ Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, amaze amezi atatu afite imvune, yanatumye adakina imikino yo gushaka itike ya CAN 2025 nkubwo aheruka guhamagarwa nubwo amavubi yahuraga na Ribya ariko aza kugirira ikibazo k’imvune mumyitozo birangira uwo mukino atawukinye,ibyo nabyo nibimwe mubishobora kuba yatandukanye niyi ikipe.

Rwatubyaye afite ubunararibonye bukomeye, dore ko yanyuze mu makipe akomeye arimo APR FC,Rayon Sport zo mu Rwanda, ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakiniye Switchbacks FC, Colorado Rapids na Sporting Kansas City.

Kugeza ubu, abakunzi b’uyu mukinnyi bategereje kureba aho azerekeza nyuma yo gutandukana na Brera Strumica,usibye kuba ari kuvugwa muri Rayon kubera ko amaze iminsi ariho akorera imyitozo ntayandi makipe ari kuvugwa ko uyu myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi yakwerekezamo.

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Rwatubyaye Abdul yatandukanye n’Ikipe yakiniraga

Kugeza kurubungubu Rwatubyaye Abdul ntakipe afite ariracyashaka aho azerekeza

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *