Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Simba SC ishaka kwakirira umukino wayo wa CAF Confederation Cup kuri Stade Amahoro

Simba SC ishaka kwakirira umukino wayo wa CAF Confederation Cup kuri Stade Amahoro

Ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania yatangiye urugendo rwo gusaba kwakirira umukino wayo wa ¼ cya CAF Confederation Cup kuri Stade Amahoro i Kigali, nyuma y’uko Stade Benjamin Mkapa ifunzwe by’igihe gito kubera ubwatsi butameze neza.

Inkuru dukesha Africanfootball Simba SC yagombaga kwakirira Al Masry yo mu Misiri kuri stade yayo isanzwe yakiriraho imikino yayo ariyo Benjamin Mkapa, ariko kubera ibibazo by’ubwatsi butujuje ibisabwa,bivugwa ko bwarangije igihe bwshaje, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise bushaka ubundi buryo kugira ngo umukino ukinwe ahantu hemewe na CAF. Mu gushaka igisubizo cyihuse, Simba SC yahisemo gusaba kwakirira umukino wayo mu Rwanda, aho Stade Amahoro iherutse kuvugururwa ndetse ikaba yujuje ibisabwa n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) na FIFA bityo ikaba yemerewe kwakira ino mikino mpuzamahanga.

Ikipe ya Simba SC ni imwe mu makipe akomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, kandi iri mu rugamba rwo kugera kure muri CAF Confederation Cup. Kuba stade yayo isanzwe itari gukinirwaho byatumye ubuyobozi bwihutira gushaka izindi stade zemewe n’amategeko ya CAF kugira ngo bidahungabanya imyiteguro y’ikipe kugira ngo bayisabe ubundi bayitange muri CAF bazabone kuyakiriraho umukino wayo 1/4 cya CAF Confederation Cup izahuramo na Al Masry.

Mu gihe Simba SC yaba yemerewe kwakirira umukino wayo kuri Stade Amahoro, byaba ari amahirwe ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kubona umukino ukomeye ku rwego rwa Afurika ubera muri iki gihugu. CAF izafata umwanzuro ku busabe bwa Simba SC mu minsi iri imbere.

Uyu mukino wa ¼ cya CAF Confederation Cup uteganyijwe kuba mu kwezi gutaha, bivuze ko Simba SC igomba kubona stade izakinirwaho vuba kugira ngo imyiteguro idahungabana. Abakunzi b’umupira bategereje kureba niba Kigali izakira uyu mukino ukomeye,ibi bika byaba ari byiza cyane kuburyo bwo kumenyekanisha Stade Amahoro kubera ko uno n’umwe mu mikino uba ukurikiranwe cyane ku ma televiziyo mpuza mahanga agiye atandukanye,nugutegerza tukareba uko Bizagenda niba ibiganiro hagati ya CAF,simba ndetse nu Rwanda bizagenda neza ubundi uno mukino ukabera mu Rwanda.

Simba SC ishaka kwakirira umukino wayo wa CAF Confederation Cup kuri Stade Amahoro

Simba SC izakira ikipe Al Masry muri 1/4 cya CAF Confederation Cup

Simba SC nimwe mu makipe akomeye muri aka karere ka Africa y’iburasirazuba ndetse no muri Africa

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *