Ikipe ya Simba SC na Yanga SC zo muri tanzania ziri mu myiteguro ikiomeye yo kuza mu Rwanda mu kwezi gutaha kwa Kanama gukina n’amakipe yahano mu Rwanda imikino ya Gicuti iteganyijwe kubera muri Sitade Amahoro.
Ikipe ya Yanga Africa yatangaje ko yatumiwe na Rayon Sport muri ‘Rayon day’ kandi nayo ngo iri mu myiteguro ikomeye yo kuza mu Rwande ndetse barimo no gushyiraho uburyo abafana b’iyi kipe bo muri Tanzania bazaza mu Rwanda bakoresheje uburyo bw’imodoka, uyu mukino ngo uteganyijwe kuba tariki ya 15 kanama ukabera muri sitade Amahoro.
Umuvugiza wa Yanga SC Ally kamwe yatangaje izazana abakinnyi bao bashya ndetse ari nabwo izerekana abakinnyi bashya ndetse n’abakinnyi n’abatoza izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.
Kamwe yagize ati: “Abafana bazabona Yanga nshya. Turamara ibyumweru bibiri turi kumwe n’umutoza mushya, kandi uyu mukino uzaba umwanya mwiza wo kwipima. Tugiye gutangira urugendo rurerure, abantu nibitegure. Tariki ya 15 Kanama, tuzerekana ikipe yacu nshya.”
Rayon Sport kandi izaba irimo gukina ‘Rayon Day ku nshuro ya munani, nk’ibisanzwe icyi gikorwa niho imurikira abafana bayo abakinnyi, abatoza izifashisha mu mwaka utaha w’imikino, akaba n’igikorwa ino kipe iba itezemo amafaranga menshi ashobora kuba yayifasha mu bibazo bigiye bitandukanye.
Kurundi ruhande ikipe ya Simba nyuma y’uko umwaka ushize yari yatumiye ikipe ya APR FC kuri’ Simba day’ kuri iyi nshuro nayo yamaze gutangaza ko iri mu myiteguro yo kuza mu Rwanda gukina umukino wa gicuti n’ikipe ya APR FC, n’umukino uteganyijwe kuba tariki ya 2 Kanama 2025 ubere muri sitade Amahoro.
Iyi n’imyiteguro myiza ku makipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champion League kwipima n’ikipe ya Simba ikina amatsinda bizabafasha kwitegura neza umwaka w’imikino utaha. kuruhande rwa Rayon Sport nayo n’igpimo cyiza nk’ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup izatangira muri Nzeri 2025.

Simba SC na Yanga SC zizaza mu Rwanda mu kwezi gutaha gukina imikino ya Gicuti.

APR FC na Rayon Sport zigiye kubona igipimo cyiza cyo kitegura umwaka utaha w’imikino bakina n’amakipe asanzwe akina amatsinda y’imikino ny’Africa.