Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Ikoranabuhanga > Skype Igiye Gufungwa Nyuma y’Imyaka 23

Skype Igiye Gufungwa Nyuma y’Imyaka 23

Nyuma y’imyaka 23 ifasha abantu kuganira hifashishijwe ubutumwa bw’amajwi, amashusho, n’inyandiko, Skype izahagarikwa burundu ku itariki ya 5 Gicurasi 2025. Microsoft, sosiyete nyiri iyi serivisi, yatangaje ko abakoresha Skype bazaba bagomba kwimurira amakuru yabo kuri Microsoft Teams cyangwa bakakuraho amakuru yabo kugira ngo bayabike. Iyi nkuru ni inkuru y’ingenzi cyane ku bantu bari bamaze igihe bakoresha Skype mu buzima bwa buri munsi, yaba mu kazi, mu mibanire y’abantu, cyangwa mu mashuri. Abakoresha Skype bagomba gufata umwanzuro hakiri kare ku bijyanye n’iyo nzira bazahitamo kugira ngo batazabura amakuru yabo igihe serivisi izaba ihagaze burundu.

Microsoft yahaye abakoresha Skype amahitamo abiri. Iya mbere ni ugusimburira Skype kuri Microsoft Teams aho umuntu yinjira muri Teams akoresheje konti ya Skype, kandi amakuru yose arimo ubutumwa, amazina y’abantu baganiraga nabo (contacts), n’amafayili byoherejwe cyangwa byakiriwe bikimurirwa muri Teams nta kibazo. Iya kabiri ni ugukuraho amakuru ya Skype kugira ngo abikwe mbere y’uko serivisi ihagarikwa. Iyo umuntu yinjiye muri Microsoft Teams, amakuru ye yose ahita yimurirwa nta kindi gikorwa gikenewe.

Microsoft Teams ni porogaramu yagenewe cyane cyane ibikorwa by’ubucuruzi n’akazi, ariko nayo ishobora gukoreshwa nk’uko Skype yakoreshwaga. Ifite ubushobozi bwo guhamagara abantu umwe ku wundi cyangwa mu matsinda, ubushobozi bwo kohereza ubutumwa ndetse no gusangiza abantu amafayili, ubushobozi bwo kwakira abantu benshi mu nama y’amashusho. Itandukaniro rikomeye hagati ya Skype na Microsoft Teams ni uko Skype yemeraga abantu 20 gusa mu kiganiro kimwe cya videwo, mu gihe Microsoft Teams yemerera abantu kugeza ku 10,000 mu nama imwe. Microsoft Teams ifite uburinzi buhanitse (security) ndetse ifite uburyo bwo gukorana n’izindi porogaramu nka Office 365, OneDrive, Salesforce, SharePoint, Trello n’izindi.

Microsoft Teams iraboneka kuri Android, iOS, Mac, PC, ndetse no kuri Web, bivuze ko umuntu ashobora kuyikoresha ahantu hose. Ku bantu batifuza gukoresha Microsoft Teams, barashishikarizwa gukuraho amakuru yabo mbere y’uko Skype ifungwa. Buri muntu ashobora kuba afite ubutumwa bw’ingenzi, amafoto, videwo, cyangwa izindi nyandiko ashaka kubika. Nyuma yo gufungwa kwa Skype, nta muntu uzabasha kubona ayo makuru kuko serivisi izahagarara burundu. Kugira ngo umuntu abikore, agomba kujya kuri Skype Settings, agahitamo Privacy & Data, agahitamo Download My Data hanyuma agategereza kugeza igihe Microsoft izohereza idosiye irimo amakuru yose ya Skype. Iyo dosiye izaba igizwe n’ubutumwa bwose bwo kuri Skype, amazina y’abantu baganiriye n’iyo konti, amafoto n’amafayili byoherejwe cyangwa byakiriwe.

Ku bantu batifuza gukoresha Microsoft Teams, hari izindi porogaramu zishobora gusimbura Skype muri serivisi zo guhamagara kuri videwo. Zoom ikoreshwa cyane mu nama z’amashusho, cyane cyane mu kazi n’amashuri. Google Meet iroroshye kandi ikoreshwa cyane n’abafite emails za Gmail. WhatsApp nubwo ari porogaramu ikoreshwa cyane mu butumwa bugufi, nayo ifite ubushobozi bwo guhamagara kuri videwo. Facebook Messenger ifasha abantu guhamagarana kuri videwo nk’uko Skype yabikoraga. Ibi bivuze ko nubwo Skype izahagarikwa, hari amahitamo menshi abafasha abantu gukomeza kuganira bakoresheje videwo n’ubutumwa.

Umwanzuro wa Microsoft wo guhagarika Skype ushingiye ku kuba abantu benshi batakiyikoresha cyane. Kuva Microsoft yagura Skype mu mwaka wa 2011, abantu benshi batangiye gukoresha izindi serivisi zifite ubushobozi burenze, nk’izo twavuze haruguru. Teams ni imwe mu mpamvu zatumye Microsoft ifata uyu mwanzuro, kuko ifite ubushobozi burenze Skype kandi ishobora kwifashishwa mu buzima bw’akazi n’ubusanzwe.

Guhagarikwa kwa Skype ni impinduka ikomeye, cyane cyane ku bantu bari baramenyereye gukoresha iyi serivisi mu kazi, mu mashuri, no mu mibanire yabo. Abakoresha Skype bagomba gufata icyemezo mbere y’itariki ya 5 Gicurasi 2025, niba bifuza kwimurira amakuru yabo kuri Microsoft Teams cyangwa kubika amakuru yabo ku buryo batazayatakaza. Ku bifuza gukomeza gukoresha serivisi z’amashusho n’ubutumwa, Zoom, Google Meet, WhatsApp, Messenger n’izindi porogaramu ni amahitamo meza yo gusimbura Skype

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *