Nyuma y’iperereza ryamaze imyaka 15, Sonia Rolland, Umunyarwandakazi wabaye Miss France mu 2000, ari mu bantu 24 bari gukorwaho iperereza mu Bufaransa, ku bijyanye n’imitungo bivugwa ko umuryango wa Omar Bongo, wahoze ari Perezida wa Gabon, wakuye mu buryo budakurikije amategeko. Iperereza ryashyizweho n’Ibiro bishinzwe ubushinjacyaha bw’imari (Parquet National Financier), rikaba ririmo gusuzuma niba aba bantu bashobora kujyanwa mu nkiko.
Sonia Rolland yashyizwe mu majwi kubera inzu yo guturamo ifite agaciro ka miliyoni 524.7 z’amafaranga y’Afurika y’Iburengerazuba (CFA), angana na miliyoni zirenga 900 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyo nzu bivugwa ko yahawe nk’impano mu 2003 n’umuryango wa Omar Bongo, ubwo yari amaze kuba Miss France, aba ikimenyabose mu Bufaransa no ku mugabane wa Afurika.
Sonia yavuze ko yahuye na Edith Bongo, umugore wa Perezida Bongo, nyuma y’uko atsindiye ikamba rya Miss France, maze bakajya mu mubano wihariye. Icyo gihe, ngo umuryango wa Bongo wari wishimiye ko yaserukiye Afurika, bikaba ari byo byatumye bamusezeranya impano mu rwego rwo kumushimira. Mu 2003, ubwo Sonia yari afite imyaka 22, ni bwo yamenyeshejwe ko yahawe iyo nzu, ariko ntibigeze banamusobanurira inkomoko y’amafaranga yayiguze.
Iperereza ryagaragaje ko iyo nzu yanditswe mu izina rya sosiyete yo mu Bufaransa ifite ibikorwa muri Gabon, ikaba yarakoreraga muri banki ya BNP Paribas aho amafaranga menshi y’umuryango wa Bongo yanyuzwaga. Iri perereza ryakozwe n’ikigo OCRGDF ryemeje ko hagati ya 1990 na 2009, Omar Bongo yari afite imitungo igera kuri 20 ifite agaciro ka miliyari 26 CFA, hakaba harimo iyanditswe mu mazina y’abantu bo mu muryango we n’ab’inshuti ze, barimo na Sonia Rolland.
Uyu munsi, hategerejwe icyemezo cy’Ubushinjacyaha bw’imari mu Bufaransa niba uru rubanza ruzakomeza cyangwa rugaseswa. Icyo cyemezo kizakurikirwa n’icyemezo cya nyuma cy’umucamanza ku kuba hari urubanza ruzabaho cyangwa niba ibirego bigomba guhagarikwa