Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike > Soraya Hakuziyaremye Yahawe Ububasha nk’Umuyobozi Mushya wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

Soraya Hakuziyaremye Yahawe Ububasha nk’Umuyobozi Mushya wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

Nyuma y’imyaka 12 ari ku buyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa yahererekanyije ububasha na Soraya Hakuziyaremye, umuyobozi mushya washyizwe kuri uwo mwanya na Perezida Paul Kagame ku wa 25 Gashyantare 2025.

Soraya Hakuziyaremye yabaye umugore wa mbere uyoboye BNR, aho yari asanzwe ari Guverineri wungirije guhera mu 2021, bivuze ko yari amaze imyaka ine akorana na John Rwangombwa.

Ku wa 4 Werurwe 2025, BNR yatangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo ko habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’aba bayobozi bombi.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Soraya Hakuziyaremye yagaragaje ubushake bwo gukomeza kubaka ubukungu butajegajega, anashimira umusanzu wa John Rwangombwa mu gihe cy’imyaka 12 yamaze kuri uwo mwanya.

Yagize ati: “Asize Banki Nkuru y’u Rwanda ikomeye, ifite abakozi bafite ubushobozi n’ubunararibonye. Yagize uruhare mu kunoza imikoranire y’iyi banki n’izindi banki nkuru zo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga. Twamushimiye cyane ku murage mwiza asigiye iyi banki.”

Hakuziyaremye yavuze ko intego ye ari ugusiga umurage mwiza mu bukungu bw’u Rwanda, aho Banki Nkuru izakomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Nshyize imbere ko mu myaka iri imbere, abantu bazavuga ko mu 2025 Banki Nkuru y’u Rwanda yagize uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu butajegajega. Tugomba kuba banki ifasha Abanyarwanda gusobanukirwa n’akamaro k’ubukungu ndetse no kwitabira serivisi z’imari.”

Yemeje kandi ko azashyira imbaraga mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari kugira ngo rirusheho gutanga umusaruro ku bukungu bw’igihugu.

Hakuziyaremye, wanyuze mu mirimo inyuranye irimo no kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, azungirizwa na Dr. Justin Nsengiyumva.

Ku rundi ruhande, John Rwangombwa we yagaragaje ko yishimira kuba asize Banki Nkuru y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bishobora guhungabanya ubukungu bw’igihugu.

John Rwangombwa yahererekanyije ububasha na Soraya Hakuziyaremye
John Rwangombwa, umuyobozi wa BNR ucyuye igihe

Join us our whatsapp channel for more updates 

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *