Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Spice Diana Agiye guhura n’abakunzi be

Spice Diana Agiye guhura n’abakunzi be

Umuhanzikazi w’umugande Spice Diana Agiye kongera guhura n’abakunzi be bo muri Uganda ndetse n’ab’imahanga bazaturuka mu mpandw zitandukanye z’isi ariko akazabataramira muri Uganda.

Spice Diana uherutse kuza mu bahanzi bakunzwe muri Uganda mu buryo bw’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga cyane urwa YouTube kugeza ubu yamaze gushyiraho amatariki n’ahantu azakorera ibi bitaramo bye mu gihugu cye cya Uganda.

Ibi bitaramo bye byatangiye kuri uyu wa 31 Gicurasi 2025 aho bizasozwa kuwa 28 kamena 2025 bikaba bizakurikirana mu buryo bukurikira

Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2025 uyu muhanzikazi yaririmbiye I Mbirizi mugihe kuwa 01 kamena azataramira I lyantonde.

Tariki ya 03 kamena azakomereza I Ngoma naho kuwa 05 ajye I Bukaza mugihe Kandi kuwa 06 kamena 2025 Spice Diana azahura n’abakunzi be ahitwa Bulaga.

Nyuma yaho umunsi umwe Tariki ya 07 kamena azakomereza I Mpingi,kuwa 08 ajye I Buyamba naho kuwa 13 azataramana n’abazaba bari I Lwangurwe.

Kuwa 21 Kamena azajya I Kalamba abone gusoza mu gitaramo azakorera ahitwa Congwe.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *