Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Politike >  Tariki 9 Mata 1994 Umunsi Ingabo z’Abafaransa zasize Abatutsi mu maboko y’abicanyi

 Tariki 9 Mata 1994 Umunsi Ingabo z’Abafaransa zasize Abatutsi mu maboko y’abicanyi

Tariki ya 9 Mata 1994, ni bwo u Bufaransa bwatangije “Opération Amaryllis”, operasiyo yo gucyura Abafaransa n’abandi banyamahanga bari mu Rwanda, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari itangiye gukaza umurego. Nubwo hari ubwicanyi bukabije bukorerwaga Abatutsi mu gihugu hose, cyane cyane i Kigali, ingabo z’u Bufaransa zanitaye ku gutabara abari bicwa, ahubwo zibandaga ku gucyura abenegihugu babo n’abanyamahanga.

Izo ngabo zirebaga ubwicanyi bukorwa n’Interahamwe n’abasirikare ba Leta, ariko ntizaburizagamo ubwicanyi cyangwa ngo zihe ubuhungiro Abatutsi bari barimo kwicwa. Hari aho zabakuragamo muri za modoka z’abo zacyuraga, zikabareka bagapfira aho. Abakozi ba Ambasade y’u Bufaransa, cyane cyane Abatutsi, barasigaye bagwa aho. Icyakora, iyo Ambasade yafunguriye imiryango abayobozi b’Akazu n’abo mu muryango wa Perezida Habyarimana.

Umuryango wa Perezida Habyarimana n’abandi bantu b’ingenzi mu mugambi wa Jenoside barimo Felisiyani Kabuga batawe n’izo ngabo mu ndege berekeza Bangui, nyuma i Paris. Kabuga yashinjwe kugura intwaro n’imihoro byakoreshwaga mu kwica Abatutsi. Yafashwe mu Bufaransa mu 2020 nyuma y’imyaka 26 ashakishwa.

Ku rundi ruhande, propaganda yari imaze igihe itegurwa binyuze mu binyamakuru n’imiryango, aho nka Ferdinand Nahimana, washinze RTLM, yakoresheje radiyo mu gukwirakwiza urwango. Yaje gukatirwa gufungwa imyaka 30.

Tariki ya 8 Mata, Bagosora n’abandi bo mu mutwe w’abanyapolitiki ba HutuPower bashyizeho guverinoma nshya y’abicanyi iyobowe na Jean Kambanda, mu cyumba cya Ambasade y’u Bufaransa. Iyo guverinoma yahawe inshingano zo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside mu gihugu hose.

Kuwa 9 Mata 1994, hatangiye ubwicanyi bukomeye mu bice byinshi by’igihugu. I Kigali, Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Mutagatifu Visenti wa Palotti i Gikondo barishwe, aho ingabo za Loni zabibonye. Mu bice bitandukanye nka Nyakabanda, Kibungo, Kayonza, Nyagatare, Kibuye, Ruhengeri, na Gisenyi, Interahamwe zifatanyije n’abasirikare n’abajandarume bishe Abatutsi bari bahahungiye.

Abatutsi birwanyeho mu duce nka Nyamagumba (Kibuye) mu gihe cy’iminsi itanu, ariko barenga 12,000 barishwe. Abandi biciwe muri kiliziya ya Nyundo, Paruwasi ya Rwaza, mu bigo nderabuzima, n’ahandi henshi hatandukanye.

Tariki ya 9 Mata 1994 yabaye imwe mu minsi y’icuraburindi mu mateka y’u Rwanda, ubwo ubwicanyi bwari butangiye gufata intera ndende, bufashijwe n’ubutegetsi bwariho, bwari bushyigikiwe n’ibihugu birimo u Bufaransa butigeze bugaragaza ubushake bwo guhagarika Jenoside.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *