Umuhanzi umaze gufata umuziki ku isi cyane muri Amerika aho asanzwe akorera umuziki yashyizwe ku mwanya wa Mbere w’abahanzi bakunzwe kuri uru rubuga rwa Spotify mbere y’uko icyumweru kirangira ni ukuvuga mbere ya Tariki 11 ya Nyakanga 2025.
Ni mu byiciro bitandukanye uyu muhanzi yashyizwemo akaza imbere ku rutonde rwabo aho umuhanzikazi Taylor Swift yayoboye Urutonde rw’abakora umuziki mu bagore cyangwa abakobwa.
Naho Justin Bieber we akaza Ari uwa mbere ku rutonde rw’abahanzi b’abagabo bari kumvwa kuri uru rubuga rwa Spotify ho bavanze n’abandi Bose mu ngeri zose nubwo nubundi usanga rw’iganjemo abagabo ku kigero cyo hejuru.
Duhereye kuri Taylor Swift uru rutonde ayoboye akurikirwa na Karol g naho Billie Eilish wa Gatatu naho Ariana Grande we akaba kuwa Kane mugihe Lady Gaga Ari ku mwanya wa Gatanu.
Abahanzi nka Rihanna,SZA NA Sabrina carpenter kimwe na Ejae nabo bari kuri uru rutonde.
Justin Bieber Urutonde ayoboye akurikirwa na Bad Bunny wa Kabiri, Taylor Swift akaza Ari uwa Gatatu naho Drake akaba Ari ku mwanya wa Kane mugihe The weekend Ari ku mwanya wa Gatanu.
Kpop,Karol g,Billie Eilish na Fuerza Regida na Morgan wallen nabo bari kuri uru rutonde.
