Umuryango w’umuhanzi mpuzamahanga w’umunyaRwanda mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki ndetse n’umufasha we Uwicyeza Pamela bibarutse umwana w’imfura wabo bahise baha amazina arimo irya Papa we.

Amakuru ahari aremeza ko uyu muryango wa The ben wungutse umwana mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri Tariki ya 18 werurwe 2025, aho uyu mwana yavukiye I bruxelles aho Bari banamaze iminsi.
Umwana wa The ben na Pamela Yiswe Mugisha Paris akaba Ari umukobwa ndetse akaba n’umugisha Koko kuri uyu muryango n’abakunzi babo bahoraga bereka the Ben ko banyotewe no kubona Pamela yibaruka.
Ni nyuma y’aho The ben yari aherutse gutangariza abakunzi babo mu gitaramo cya Bwiza yakoreye mu bubiligi ko bamaze kumenya ko umwana wabo azaba Ari umukobwa ndetse ko Ari vuba, Hari ubwo The ben yazanaga umufasha we ku rubyiniro.
The Ben na Pamela basezeranye imbere y’imana n’abantu mu mwaka wa 2023 ukuboza tariki ya 23, Ni ibirori byitabiriwe n’abakomeye mu gihugu no hanze biganjemo abanyacyubahiro n’abahanzi.
Bamwe mu bitabiriye ubu bukwe bwa the Ben harimo umuramyi Israel mbonyi, Aline gahongayire,Miss Channella, umuhanzi Danny vumbi,Bahati, n’abandi benshi cyane abakora ibijyanye n’imyidagaduro.

