Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > The ben yanyuzwe n’indirimbo Nshya ya Kevin Kade na Alikiba

The ben yanyuzwe n’indirimbo Nshya ya Kevin Kade na Alikiba

Umuhanzi mpuzamahanga Mugisha Benjamin wamenyekanye nka the ben mu muziki yanyuzwe n’indirimbo Nshya ya Kevin Kade na Alikiba Nkuko yabigaragaje.

Aciye ku mbuga nkoranyambaga ze the ben Umaze Kubaka ibigwi mu muziki, yasangije abakunzi be Amashusho ye arimo arabyina Indirimbo ya mugenzi we Kevin Kade yitegura Gushyira hanze ku munsi wo kuwa Gatanu, Indirimbo yakoranye n’umunyabigwi mu kuririmba Alikiba bigaragaza uburyohe ifite.

Hashize iminsi itari myinshi, uyu Kevin Kade asangije abakunzi b’umuziki we ko Ari mu myiteguro yo kurangiza Amashusho y’indirimbo ye Nshya yise Bebe yakoranye na Alikiba.

Usibye kuba the ben yakora ibi, asanzwe Ari Inshuti ikomeye ya Kevin Kade banakoranye iyitwa Sikosa bahuriyemo na Element usanzwe atunganya amajwi y’indirimbo.

Indirimbo Nshya ya Kevin Kade na Alikiba Izajya hanze kuwa Gatanu nkuko yabigaragaje mu mashusho y’integuza yayo ndetse ni imwe mu Indirimbo yitezweho kuzamura urwego n’izina ry’uyu muhanzi.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *