Abahanzi ni bamwe mu binjiza amafaranga menshi, bishingiye kubyo bakora ndetse n’imbuga bacururizaho ibihangano byabo.
Muri iyi nkuru twabateguriye abahanzi nyarwanda (abaririmbyi) batanu bamaze kurebwa n’abantu benshi ku rubuga rwa YouTube.
Ku mwanya wa mbere, Hari Umuhanzi(umuramyi) Israel mbonyi aho igiteranyo cy’abarebye ibihangano bye byose Kuri YouTube barenga Miliyoni magana atatu na cumi n’eshatu (313.000.000+ Views).
Ku mwanya wa kabiri, Hari Umuhanzi (umuramyi) Meddy wahoze aririmba indirimbo z’isi akaba amaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni magana abiri na mirongo icyenda n’icyenda(299.000.000+).
Ku mwanya wa gatatu, Hari Kolari Ambassador (abaramyi) aho Bamaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni magana abiri na mirongo inani n’esheshatu(286.000.000+) ku muyoboro wabo wa YouTube.
Ku mwanya wa Kane, Hari abaramyi Papy na Dorcas bakorera hamwe, aho Kuri YouTube yabo bamaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni magana abiri na makumyabiri n’ebyiri(222.000.000+)
Mugihe ku mwanya wa gatanu, Hari Umuhanzi Bruce melodie umaze kurebwa n’abantu Miliyoni Ijana(100.000.000+) ku muyoboro we wa YouTube.
Kuririmba byagutunga ubikoze neza ukabikorana ubushake Kandi ukaba ubona neza ko ushoboye Koko(Gushaka ni Ugushobora).
